VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,494
- 1,466
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ifitanye imikoranire mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23, ishingiye ku nyungu zihuriweho zo kurinda Abatutsi bamaze igihe bibasirwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi byatangajwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, mu nyandiko yagejeje kuri Komite nto ishinzwe Afurika muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Iyo nyandiko yagarukaga ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyanye i Washington, ku bufatanye bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump, agamije gushakira umutekano urambye akarere k’Ibiyaga Bigari.