Kizigenza_
Senior Member
- Apr 20, 2026
- 165
- 1
Umutwe wa AFC/M23 uributsa Leta ya Kinshasa ko kuba Umunyekongo avuga Ikinyarwanda cyangwa Igiswahili bidakwiye gukoreshwa nk’impamvu yo kumufata nk’umunyamahanga, ushinja Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gukoresha ururimi n’inkomoko mu guheza no gucamo ibice abaturage.
Mu itangazo washyize hanze muri iki gitondo, uyu mutwe uvuga ko ikibazo cy’ingabo z’u Rwanda bivugwa ko ziri mu bice bya RDC bigenzurwa na AFC/M23 ari “uburyo bwo kuyobya abantu”, uvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukoresha ibinyoma mu kwerekana Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda nk’abanyamahanga.
AFC/M23 ikomeza ivuga ko amateka ya Congo agaragaza ko mu gihugu hari abaturage b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda n’Igiswahili, harimo n’Abanye-Congo b’Abatutsi.
Uyu mutwe ugira uti “Kuvuga Ikinyarwanda cyangwa Igiswahili ntibihindura Umunyekongo umunyamahanga.”