MBOKA NA BISO
JF-Expert Member
- Jan 31, 2025
- 794
- 793
Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Oscar Balinda, yavuze ko zahabu na coltan bicukurwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) binyuzwa mu Rwanda mu rwego rwo kubigeza ku masoko mpuzamahanga.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango ku wa kane, Balinda yavuze ko u Rwanda ruri mu nzira z’ingenzi zikoreshwa mu kugeza ayo mabuye ku baguzi bo hanze y’Afurika.
Yasobanuye ko ibicuruzwa byinshi biva mu mujyi wa Goma na byo bikoresha inzira inyura mu Rwanda, mbere yo gukomeza berekeza ku byambu bya Dar es Salaam muri Tanzania cyangwa Mombasa muri Kenya.
Ibi yabivuze mu gihe yasubizaga raporo ya Amnesty International yasohotse ku wa Mbere, tariki ya 21 Nyakanga, yagaragazaga ibibazo bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bice bya RDC bigenzurwa na AFC/M23.
Iyo raporo ishinja abarwanyi ba M23, umutwe ukunze gushinjwa kugira ubufasha bw’u Rwanda, ibintu Leta y’u Rwanda ihakana, kugira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abacukuzi no mu kugeza zahabu na coltan mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Balinda ariko yanenze cyane ibikubiye muri iyo raporo, avuga ko isa n’izindi nyandiko avuga ko zikorwa n’imiryango ifitanye umubano na Guverinoma ya Kinshasa, hagamijwe gutesha agaciro AFC/M23.
Balinda kandi yavuze ko AFC/M23 yiteguye kwakira inzobere n’abandi bashaka kumenya uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu bice igenzura, ndetse ikabafasha gusura Goma n’ahacukurwa ayo mabuye.
Yagize ati: “Ntushobora kuba i New York ngo umenye ibiri kubera i Rubaya.”
Ibyo Amnesty ivuga kuri Rubaya na Lomera
Raporo ya Amnesty International yibanze ku ihohoterwa rivugwa ko rikorerwa abacukuzi bakora ubucukuzi gakondo muri Rubaya, ahacukurwa coltan muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse na Lomera, ahacukurwa zahabu muri Kivu y’Amajyepfo.
Uyu muryango uvuga ko mu gukora iperereza waganiriye n’abantu 26, barimo abacukuzi, inzobere mu by’ubucukuzi, ba nyir’ibirombe ndetse n’imiryango y’abantu bavuga ko bahohotewe.
Amnesty kandi ivuga ko yasesenguye amafoto n’amashusho byafatiwe muri ibyo bice kugira ngo ishyigikire ibyavuye mu iperereza ryayo.
Igihe raporo yasohokaga, Amnesty yavuze ko AFC/M23 itigeze isubiza ibibazo yari yarayigejejeho mu gihe cyo gutegura iyo nyandiko.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 ihakana ko Amnesty International yaba yarigeze igirana na yo ibiganiro cyangwa ngo iyishyikirize ibyo bibazo.