Perezida Ndayishimiye ashaka ko Isi yose izajya yigira ku matora y’u Burundi

Perezida Ndayishimiye ashaka ko Isi yose izajya yigira ku matora y’u Burundi

UMUKANDANZUGI

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
168
Reaction score
0
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yifuza ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027 azaba mu mucyo, mu mahoro no mu mutekano, ku buryo ibihugu byo ku Isi bizayigiraho urugero rwiza rwa Demokarasi.

Yagize ati "Twifuza ko amatora azaba mu mahoro n'umutekano, kugira ngo umuryango mpuzamahanga ubone ko u Burundi ari Igihugu cy'intangarugero muri demokarasi, kandi ko Abarundi ari abantu bunze ubumwe, bahangayikishijwe gusa no kwihitiramo abayobozi bashoboye kubageza ku cyerekezo cy'u Burundi buzaba bwateye imbere mu 2040-2060."

Amashyaka 11 yiyemeje gushyigikira Kandidatire ya Ndayishimiye ije ikurikira icyemezo cy’amashyaka 11 ya politiki yatangaje ko azamushyigikira mu matora ateganyijwe mu 2027. Aya mashyaka arimo RADEBU, KAZE-FDD, FROLINA, MSP-INKINZO, PL, MPH, PIEBU, PRP, PMP, SANGWE-PADER na RPB.

Amatora y'Umukuru w'lgihugu ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027, mu gihe icyiciro cya kabiri cyazaba bibaye ngombwa giteganyijwe ku wa 1 Kamena 2027.
1794895328447.png
 
Back
Top Bottom