Aracyari mu bakandida – U Rwanda ku gitutu cyo gukura kandidatire ya Mushikiwabo mu matora ya OIF

Aracyari mu bakandida – U Rwanda ku gitutu cyo gukura kandidatire ya Mushikiwabo mu matora ya OIF

NGWINONDEBE

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
68
Reaction score
1
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Mushikiwabo Louise akiri umukandida w’u Rwanda mu matora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, nyuma y’amakuru yavugaga ko Perezida w’u Bufaransa yasabye mugenzi we w’u Rwanda gukuramo iyo kandidatire kugira ngo RDC itava muri uyu muryango mu gihe yaba atowe.

Hashize iminsi Perezida wa RDC avuze ko Mushikiwabo natorerwa gukomeza kuba Umunyamabanga wa OIF, azakura igihugu cye muri uyu muryango. Ni mu gihe RDC aricyo gihugu cya mbere ku Isi gifite abaturage benshi bavuga Igifaransa bityo kwikura muri uyu muryango bikaba byaba ari ikibazo gikomeye.

Jeune Afrique yatangaje ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaba yasabye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame gukuramo kandidatire ya Louise Mushikiwabo kugira ngo RDC itivana muri uyu muryango.

Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe niba koko ibi ari ukuri, yagize ati “Icyo navuga gusa ni uko Louise Mushikiwabo ari mu bahatana.”

Amatora ateganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo. Bitandukanye n’andi matora yabanje, ku nshuro ya mbere, ay’uyu mwaka azaba buri gihugu gitora umukandida, kimuha ijwi rimwe, aho kuba umukandida wumvikanyweho na bose nk’uko byari bimaze igihe bikorwa.
 

Attachments

  • 1794650545302.png
    1794650545302.png
    956.3 KB · Views: 23
Back
Top Bottom