Perezida Ndayishimiye asanga ibindi bihugu byarakize Abarundi bahugiye mu kwicana

Perezida Ndayishimiye asanga ibindi bihugu byarakize Abarundi bahugiye mu kwicana

UMUKANDANZUGI

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
168
Reaction score
0
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yavuze ko imwe mu mpamvu zituma igihugu cye kigifite ibibazo by’ubukene ari amateka y’intambara n’amakimbirane byakibayemo, aho mu gihe ibindi bihugu byari bihugiye mu kwiteza imbere, Abarundi bo bari mu bikorwa byo kwicana no gusenya ibyo bari baragezeho.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Abarundi bakwiye kumva ko igihugu cyabo gifite amateka atandukanye n’ay’ibindi bihugu, bityo bakirinda kugereranya urwego rw’iterambere ryacyo n’urw’ibihugu byagize igihe kirekire cy’amahoro.

Yagize ati “Abarundi bakwiye kumva ko twavuye kure, bakareka kugereranya urwego rw’iterambere ryacu n’urw’ibindi bihugu, kuko mu gihe byo byari bihugiye mu kwiyubaka no kwiteza imbere, twe Abarundi twari mu kwicana ndetse no gusenya na duke twari twaragezeho.”

Yatanze urugero rwa Tanzania, avuga ko icyo gihugu cyagize igihe kirekire kitabayemo intambara, bityo ko bidakwiye kugereranya iterambere ryacyo n'iry'u Burundi bwagiye bunyura mu bihe by'amakimbirane.

Ndayishimiye yavuze ko amateka igihugu cye cyanyuzemo akwiye gufasha abaturage kumva impamvu hari ibyo kitarageraho, aho guhora bagereranya imibereho yabo n’iy’abaturage b’ibindi bihugu.

Perezida Ndayishimiye yanagarutse ku kibazo cy’ubukungu bw’igihugu, avuga ko mu myaka yashize igice kinini cy’ingengo y’imari y’u Burundi cyaturukaga ku nkunga z’amahanga, ariko ko ubu izo nkunga zitakiboneka nk’uko byari bisanzwe.
 
Back
Top Bottom