Perezida Félix Tshisekedi yise Joseph Kabila ikigwari

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,567
Reaction score
5,983
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, bivugwa ko yise Joseph Kabila wahoze ayobora icyo gihugu “ikigwari”, mu nama yagiranye n’abadepite n’abasenateri bo mu ihuriro Union Sacrée, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026.

Tshisekedi yanenze Kabila ku ruhare rwe rwo kuyobora ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare ryitwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ryasimbuye AFC.

Nk’uko amakuru yatanzwe n’umwe mu bari bitabiriye iyo nama abivuga, Tshisekedi yashinjije Kabila guhindukirana igihugu yayoboye mu gihe cy’imyaka 18, avuga ko yashyizweho igitutu kugira ngo agaragare ku mugaragaro mu bikorwa by’iryo huriro.

Aya magambo aje mu gihe uburasirazuba bwa RDC bugikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, ndetse n’umwuka mubi wa politiki hagati y’aba bayobozi bombi ukomeje kwiyongera.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…