Kabila yasobanuye impamvu ayoboye FRN n’icyo yapfuye na Tshisekedi

Kabila yasobanuye impamvu ayoboye FRN n’icyo yapfuye na Tshisekedi

IMENAGITERO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
135
Reaction score
3
Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi mu myaka hafi umunani ishize yasubije inyuma byinshi yari yaragejeje ku gihugu mu nzego zirimo umutekano.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na CTGL (Conspiracy Tracker Great Lakes) cyakozwe n'umushakashatsi Dr. Bojana Coulibaly n'Umunyamakuru Teddy Mazina, nyuma yo kujya ku buyobozi bwa FRN, Kabila yagarutse ku mateka ye, uko abona ubuyobozi bwa Félix Tshisekedi, impamvu yahisemo kujya ku rugamba, ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro n’ibiganiro by’amahoro.

Kabila yavuze ko ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2001, afite imyaka 29, Leta yari yaracitse intege, igihugu cyarimo imitwe yitwaje intwaro igera kuri 200, ingabo z’ibihugu bigera kuri birindwi ziri ku butaka bwa RDC, mu gihe ubukungu n’imibereho y’abaturage byari byifashe nabi.

Yavuze ko icyo gihe yashyize imbere amahoro, umutekano no kongera guhuza Abanye-Congo, asobanura ko bahisemo ibiganiro kuko basanze igisirikare cyonyine kidashobora gukemura ikibazo.

Ati “Icyo twashyize imbere mbere ya byose cyari amahoro, umutekano n’ituze, kandi kugira ngo tubigereho twagombaga kongera guhuza Abanye-Congo. Twageze ku mwanzuro w’uko ibyo tutari kubigeraho dukoresheje igisirikare gusa. Mu mahitamo twari dufite harimo ibiganiro, ari na byo byaje kubyara ibiganiro hagati y’Abanye-Congo.”

Kabila yavuze ko nyuma y’aho hashyizweho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu, Itegeko Nshinga rishya rigategurwa, amatora agategurwa, Abanye-Congo bongeye kunga ubumwe.

Yavuze ko hagati ya 2006 na 2019 ubwo yavaga ku butegetsi, hashyizweho amategeko n’amavugurura agera kuri 600 mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’amashyamba.

Yashinje Tshisekedi gusubiza igihugu inyuma

Yahakanye umugambi wo gucamo RDC ibice
 
Back
Top Bottom