Ijambo rya Vital Kamerhe rishobora gukomeza ububasha bwa Tshisekedi no gucamo ibice abatavuga rumwe na we.

Ijambo rya Vital Kamerhe rishobora gukomeza ububasha bwa Tshisekedi no gucamo ibice abatavuga rumwe na we.

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,571
Reaction score
5,983
Nyuma y’uko Joseph Kabila atangaje ishingwa rya FRN, ihuriro rya politiki n’igisirikare rifitanye isano na AFC/RDF/M23, Vital Kamerhe yafashe ijambo yongera gushimangira ko ashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi.

Ijambo rya Vital Kamerhe rishobora kugira ingaruka zikomeye muri politiki ya RDC. Ijambo rye rishobora gushimangira ububasha bwa Tshisekedi no gutuma abatavuga rumwe na we bacikamo ibice bibiri.

Ku ruhande rumwe, hashobora kugaragara abanyepolitiki bashyigikiye Tshisekedi n’inzego za Repubulika ya Demokarasi ya Congo naho ku rundi ruhande hakagaragara abanyepolitiki bazahitamo gufatanya na Kabila na FRN yashinze.

Abo banyepolitike bo ku ruhande rwa Kabila bashobora kuzahita bitwa abanzi b’igihugu n’ubutegetsi buriho ndetse n’Abanyekongo benshi babushyigikiye kuko bazaba bashyigikiye abanzi b’igihugu (RDF/M23) Kabila yifatanyije nabo.

Hagati y’izo mpande zombi, abanyepolitiki batifuza gushyigikira Tshisekedi cyangwa Kabila bashobora kuzisanga mu gihirahiro gikomeye cyo kutagira uruhande babogamiraho, ibyo bikazatuma ijambo ryabo rigabanya uburemere, bigatuma Tshisekedi n’abari ku ruhande rwe bagira ububasha bukomeye; ibi bikaba aribyo bishora kuba byaratumye Kamerhe agaragaza uruhande aherereyemo hakiri kare!

Ikibazo gikomeye abantu bagomba kwibaza ni ukumenya niba politiki ya RDC igiye gufata inzira igizwe n’ibyo bice byombi gusa, aho kutavuga rumwe na Tshisekedi bishobora kuzitiranywa no gushyigikira Kabila n’inyeshyamba, bigatuma abatavuga rumwe n’ubutegetsi badafite uruhande babogamiyeho batakaza umwanya wabo.

Ikindi kibazo gikomeye ni ukumenya uko Abanyamulenge n’Abatutsi b’Abakongomani bashyigikiye RDF/M23 bazabyitwaramo mu gihe bayobowe na Joseph Kabila bashinja ko yabakoreye ubwicanyi mu gihe kingana n’imyaka 18 yamaze ari ku butegetsi!
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom