FRN yashinje Tshisekedi kugenzwa no gusenya, gutukana no kubeshya aho agiye hose

FRN yashinje Tshisekedi kugenzwa no gusenya, gutukana no kubeshya aho agiye hose

IMENAGITERO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
135
Reaction score
3
Iri huriro ryanenze Perezida Félix Tshisekedi, rimushinja gukoresha ingendo ze mu mahanga mu gushinja abandi no gukurura impaka, aho kuzibyaza umusaruro ufasha gukemura ibibazo by’abaturage.

FRN yavuze ko Tshisekedi akwiye gushyira imbere kubahiriza ibyo yiyemeje mu gushaka amahoro, guteza imbere ibiganiro no guharanira ubumwe bw’Abanye-Congo.

Iri huriro ryagize riti “Hari abayobozi bagenda bitwaje gahunda, ibyifuzo n’amahirwe y’ubufatanye. We asa n’uwahisemo indi mizigo: ibirego, ibinyoma, ibitutsi, kuyobya abantu n’impaka zidashira.”

FRN yavuze ko mu gihugu imbere, Tshisekedi adashyira imbaraga zihagije mu kubahiriza ibyo yiyemeje bijyanye n’amahoro, ahubwo akibanda ku kibazo cy’Itegeko Nshinga no ku mbwirwaruhame iri huriro rivuga ko zirushaho gucamo abaturage ibice.

FRN yabajije uburyo umuyobozi yavuga ko aharanira ubumwe, nyamara akoresha imvugo n’imyitwarire iri huriro ribona ko bikurura amacakubiri. Yanibajije uburyo yahamagarira abandi kubaka amahoro atagaragaza ibikorwa bifatika byo kuyimakaza mu gihugu cye.

Ku rwego mpuzamahanga, ryamushinje gukomeza iyo myitwarire, rigaragaza ko amagambo yo gushinja abandi n’impaka za politiki bitageza amazi meza cyangwa amashanyarazi ku baturage ba Kinshasa.

Yasabwe gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje i Doha

Iri huriro ryanamushinje gukomeza ibikorwa byibasira abasivili.
1794755948280.png
 
Back
Top Bottom