Idrissa azishyura ikiguzi cyose cy’ibizamini bya ADN ku mwana Ishimwe Vestine yabyaye

Idrissa azishyura ikiguzi cyose cy’ibizamini bya ADN ku mwana Ishimwe Vestine yabyaye

UMUZUNGUZAI WA NYABUGOGO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
153
Reaction score
1
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse Idrissa Ouédraogo kwishyura amafaranga yose azakenerwa mu gupimisha ADN kugira ngo hamenyekane niba umwana witwa Ishimwe Nora Hailey afitanye isano y’amaraso na we.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2026, gishingiye ku bwumvikane bw’impande zombi zari zagejeje iki kibazo imbere y’urukiko.

Ingingo z’icyemezo zigaragaza ko ibizamini bya ADN bizakorerwa mu Rwanda, aho Ishimwe Nora Hailey azafatwa ibizamini bikoherezwa mu Rwanda kugira ngo bigereranywe n’ibya Idriss Ouedraogo.

Ibi bivuze ko icyifuzo cya Idrissa Ouédraogo cyo gufashwa kubona visa imujyana muri Canada, kugira ngo ari ho ibizamini bikorerwa, kitakurikijwe.

Ku rundi ruhande, urukiko rwemeje ko ikiguzi cyose kizakoreshwa muri iki gikorwa kizishyurwa na Idrissa, nk’uko byumvikanyweho mu cyemezo cyarwo.
 
Back
Top Bottom