Idrissa Ouedraogo yasabye Urukiko ko yajya gupimisha ‘ADN’ muri Canada

Idrissa Ouedraogo yasabye Urukiko ko yajya gupimisha ‘ADN’ muri Canada

Chegge

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
196
Reaction score
7
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, rwaburanishije ikirego Idrissa Ouedraogo yarezemo Ishimwe Vestine, asaba ko mbere yo kuburanisha ibijyanye na gatanya, habanza gukorwa ibipimo by’uturemangingo ndangasano (ADN), kugira ngo hamenyekane niba ari se w’umwana bivugwa ko babyaranye.

Amakuru ahari avuga ko nubwo Idrissa Ouedraogo yaba yarabonye ifoto y’umwana, yifuza ko yahabwa n’andi mafoto menshi. Ku rundi ruhande, umunyamategeko wunganira Ishimwe Vestine yagaragaje ko ikibazo cy’amafoto kitari mu ngingo ziburanwa muri uru rubanza.

Ku bijyanye n’ibipimo by’uturemangingo ndangasano, uruhande rwa Ishimwe Vestine rwemeye ko byakorwa, ariko rusaba ko umwana yafatwa ibipimo, bikoherezwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute – RFI), kugira ngo bigereranywe n’ibya Idrissa Ouedraogo.

Uru ruhande rwanasabye ko amafaranga yose azakoreshwa muri ibyo bipimo yishyurwa na Idrissa Ouedraogo, ari na we watanze ikirego.

Idrissa Ouedraogo we yagaragarije Urukiko ko yifuza ko rwategeka ko ajya muri Canada, aho yafatira ibipimo bya ‘ADN’, bikazapimirwa hamwe n’iby’umwana.
 
Back
Top Bottom