Amerika: Umunyamategeko w’Umunyarwanda akurikiranweho uburiganya

Amerika: Umunyamategeko w’Umunyarwanda akurikiranweho uburiganya

Tiziano

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
114
Reaction score
9
Umunyamategeko ukorera muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Felix Hagenimana, akurikiranyweho uburiganya mu bibazo bijyanye n’abimukira n’ibijyanye no kwita ku bafite autisme n’ubundi bumuga.

Uyu Munyarwanda yageze muri Amerika mu 2011 nk’umwimukira. Afite ikigo cy’amategeko cyitwa Hagenimana Law PLLC, n’ikindi gitanga serivisi zo gufasha abimukira kubona ubuhungiro afatanyije na Donald Lader, cyitwa Asylum Services LLC.

Hagenimana kandi ni umuyobozi mukuru w’ikigo Beyond Resident Care (BRC), cyita ku barwaye autisme n’abandi bafite ubumuga butandukanye.

Inyandiko zashyizwe hanze n’ikinyamakuru The Maine Wire zigaragaza ko mu myaka itanu, Hagenimana yakiriye dosiye zigera ku 1500 z’abantu basaba ubuhungiro muri Amerika, kugira ngo abafashe mu buryo bw’amategeko.

Abo bantu ngo bishyuraga hagati y’Amadolari 1000 na 7000 kugira ngo bafashwe gutegura no gushyikiriza inzego za Amerika ubusabe bwabo bw’ubuhungiro.

Byaketswe ko muri serivisi Hagenimana yahaye abimukira abinyujije mu bigo bibiri, hashobora kuba hatarimo kubahiriza amahame agenga umwuga nko kurinda amakuru y’abakiliya n’ibindi.

Ni muri urwo rwego ikibazo cya Hagenimana cyagejejwe mu rwego rugenzura imyitwarire y’abanyamategeko muri Leta ya Maine, kugira ngo rugikurikirane.

Ku wa 1 Nyakanga 2026, Urukiko rw’Ikirenga rwa Maine rwahise ruhagarika Hagenimana by’agateganyo bikorwa bijyanye n’umwuga w’ubwunganizi mu mategeko.

Urukiko rwavuze ko amakuru rwashyikirijwe n’urwego rugenzura abavoka agaragaza ibibazo bikwiye gukemurwa byihuse n’amakosa menshi ashobora kuba yarakozwe mu buryo bunyuranyije n’amahame y’umwuga.

Uru rukiko kandi rwagaragaje ko rwafashe iyi dosiye nk’ikibazo cyihutirwa gishobora gushyira abakiliya n’abaturage mu kaga, kikabangamira imikorere y’ubutabera.

Rwashyizeho abavoka babiri n’urwego rugenzura abavoka ngo babe bakurikiranira hafi ibikorwa bya Hagenimana mu bijyanye n’amategeko.

Aba banyamategeko bahawe inshingano zo kurinda dosiye z’abakiliya ba Hagenimana, konti z’ibigo bye, emails, amakuru abitse kuri internet, amafaranga y’abakiliya, mudasobwa n’amakuru ajyanye n’imanza.

Hagenimana n’ibigo bye byasabwe gutanga urutonde rw’abakiliya bose bafite dosiye zigikurikiranwa, aho imanza zabo zigeze, amatariki y’imanza n’ibindi bisabwa kugira ngo abo bantu batagira ikibazo bitewe n’uko umunyamategeko wabo yahagaritswe.
1786604857265.png
 
Back
Top Bottom