Obama yasabye Abademokarate batsinze amatora gushyira imbaraga mu guhindura Amerika

Obama yasabye Abademokarate batsinze amatora gushyira imbaraga mu guhindura Amerika

UMUKANDANZUGI

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
168
Reaction score
0
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yagize icyo avuga ku byavuye mu matora aheruka muri icyo gihugu, avuga ko Abanyamerika bakeneye abayobozi bashyira imbere ubumwe, bakibanda ku gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage aho guteza amacakubiri.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatatu, Obama yavuze ko ibyavuye muri aya matora bigaragaza ubutumwa abaturage bahaye abayobozi, bubasaba guhindura imikorere ya politiki kugira ngo irusheho kubahuza.

Yagize ati “Muri iri joro, Abanyamerika batanze ubutumwa busobanutse, bashaka politiki ihuza abantu aho kubacamo ibice ndetse n’abayobozi batanga ibisubizo bifatika ku bibazo bahura na byo.”

Obama yashimiye abakandida bitabiriye amatora baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo n’ahantu mbere byafatwaga nk’ahari amahirwe make yo gutsinda. Yavuze ko n'ubwo bari bafite inkomoko n’imyumvire ya politiki bitandukanye, bahurizaga ku ndangagaciro zo gukorera abaturage no gushyira inyungu zabo imbere.

Yashimiye kandi ibihumbi by’abashinzwe amatora n’abakorerabushake bo mu mashyaka yombi, bagize uruhare mu gutuma amatora akorwa neza.

Ku bijyanye n’igihe kiri imbere, Obama yavuze ko n'ubwo ubutegetsi buriho bugifite indi myaka ibiri, Abademokarate badakwiye gutegereza, ahubwo bagomba gukoresha ububasha bafite mu nzego zitandukanye kugira ngo bahindure ibishoboka.

Yagize ati “Ubu inshingano zacu ni ugushyira amaboko ku kazi, tugahindura ibishoboka byose aho dufite ububasha, tukarinda ko ibindi byangirika kandi tugategura urufatiro rw’ahazaza.”

Ubu butumwa bwa Obama bwibanze ku nshingano z’abayobozi nyuma y’amatora, cyane cyane mu guharanira ubumwe, gukemura ibibazo by’abaturage no gutegura icyerekezo cy’igihugu mu myaka iri imbere.

Ibi Obama yabivuze mu gihe ishyaka ry’Abademokarate ryatsinze amatora yo ku wa 3 Ugushyingo 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batsinze Abarepubulikani. Nkuko amakuru abitangaza ni uko Abademokarate batsinze ku mpuzandengo ya 51% mu gihe irindi shyaka ryagize 39.

1793778934471.png
 
Back
Top Bottom