Amategeko: NTUZITABE RIB CG POLISI NIBAGUKENERA KU BIRO BYABO KUWA GATANU

Amategeko: NTUZITABE RIB CG POLISI NIBAGUKENERA KU BIRO BYABO KUWA GATANU

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Nuhamagarwa, ukabwirwa ko icyo uhamagariwe uzakimenya uhage(nk'uko dusanzwe tubizi), uzitonde kuko igihe cyose bazaguhamagara bagushakamo amakuru cg indi mpamvu, wenda ku bw'ikirego watanze.

Mu kinyabupfura,kandi utishe itegeko(ikibabaje ni uko kugeza ubu benshi tutayazi, nyamara yitwa amategeko akimara gushyirwaho umukono na perezida wa repubulika), ushobora kubabwira ko utaboneka ako kanya, ko utari hafi ku bw'impamvu runaka, ko wabageraho kuwa mbere cyangwa ukabaha indi tariki ya hafi.

Ntabwo ibi bivuze ko uba wanze kubitaba, ahubwo mu mategeko, ingingo zikurengera ziguha uburenganzira bwo gusaba iki gihe, mu gihe cyose ugaragaza ko witeguye kwitaba kandi nta cyatuma utoroka.

Impamvu ni iyihe: Impamvu iyo ari yo yose yatuma amasaha y'akazi arangira ikibazo cyawe kidakemutse(saa sita z'amanywa), bivuze ko ubwo niba hari ibyo wabazwaga, nta buryo bwo kwitabaza abawe ngo babe bakwishingira, ahubwo ubo ugomba kurara muri kasho kugeza kuwa mbere. Muri weekend, akenshi abayobozi bashinzwe kwemera ko umuntu yakwishingirwa(abashinzwe iperereza), ushobora kutahababona.


Kenshi abantu bisanga muri iki kibazo,kuko batazi uburenganzira bemererwa n'itegeko. Si uko aba ari abanyamakosa, ubundi bahura n'umupolisi na we ushaka kubigirzaho nkana,ngo bagaragaze ko bakoze akazi kabo neza.

Iby'ibanze ugomba kumenya(mu mategeko):

1️⃣
Ufite uburenganzira bwo gusaba kwimurirwa igihe cyo kwitaba inzego zaguhamagaje (Reasonable Time)
Iyo Polisi/RIB iguhamagaye, ntibivuze ko uwo mwanya ugomba guhita witaba. Itegeko ntirikubuza gusaba ikindi gihe, mu gihe cyose:
👉
Ugaragaza ko witeguye kwitaba
👉
nta makuru wigeze uhisha(wanga gutanga)
👉
Udatanga impamvu zitumvikana
Bityo, igihe uhamagawe kuwa 5, ushobora kubasubiza ko utari hafi y'aho usabwa kwitaba, ariko ko kuwa mbere mu gitondo isaha runaka uzaba wahageze nk'uko ubisabwa.


2️⃣
Uzagende uri hamwe n'umunyamategeko wawe cg wamumenyesheje.
Abanyamategeko ntabwo bitabazwa mu manza zikomeye gusa. Bariya ni abantu bagufasha kubona uburenganzira wemererwa n'itegeko kuko bo bayasobanukiwe kukurusha. Iyo muri kumwe:
🚨
Ntabwo wabazwa bidakurikije amategeko
🚨
Ntabwo wafungwa nta mpamvu
🚨
Buri kimwe cyose wavuze kirandikwa kikanasinyirwa
Nubona mutajyana, uzamumenyeshe kugira ngo nabona utinze kugaruka agukurikirane

3️⃣
Ntuzange kwitaba RIB/Polisi
Kutagaragara kandi wahamagajwe, bifatwa nko kwimana amakuru cg kugora iperereza. Ibiintu bishobora kukongerera ibibaazo.
Dore uko wabigenza:
🍅
Bahamagare ukoresheje telefoni
🍅
Ohereza sms
🍅
Cyangwa wandike ibaruwa ngufi itanga ubusobanuro.

Abazi neza iby'amategeko, bavuga ko uburyo witwara mu kibazo, imivugire n'imyitwarire bifasha mu kibazo.
4️⃣
Kusanya/ Bika neza ibimenyetso by'itumanaho ryawe
Ushobora kubwirwa ko utigeze ubamenyesha, nawe uti narabamenyesheje. Biba byiza
🩸
Udasibye sms
🩸
Uhamagare kuri telefoni kandi ufate audio y'ibyo mwavuganye
🩸
Cyangwa wohereze ibaruwa kandi uyitwaye bamusinyire ko bayakiriye

Ibi bimenyetso ni nigenzi mu kugaragaza ko wabamenyesheje ku gihe kandi utigeze ubakwepa

Kumenya amategeko cg ingingo zikurengera, si agasuzuguro cg ikiburi nk'uko uzumva babikubwira, ahubwo ni ubwirinzi bwawe.
Nta muntu wabura ibyo asabwa gusobanurira RIB/Polisi, n'udafite ikibazo
Ku bw'ibyo, irinde,itonde kandi urinde uburenganzira wemererwa n'itegeko mu gukurikiza amategeko mu buryo bukwiye.
 
Back
Top Bottom