Uburenganzira Itegeko Nshinga riguha ushobora kuba utari uzi !

Uburenganzira Itegeko Nshinga riguha ushobora kuba utari uzi !

Muterambabazi

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
80
Reaction score
4
Abantu benshi bumva Itegeko Nshinga nk’inyandiko ireba abanyapolitiki n’abacamanza gusa.
Nyamara, iyo urisomye witonze, usanga ririmo uburenganzira bukureba mu buzima bwa buri munsi; nk’igihe ufitanye amakimbirane n’umucuruzi, igihe ufashwe n’inzego z’umutekano, cyangwa igihe Leta ikeneye ubutaka bwawe.

Turebere hamwe uburenganzira butanu Itegeko Nshinga ritanga, nyamara abantu benshi bashobora kuba batazi.


Urugo rwawe ni ntavogerwa
Umugenzacyaha akomanze ku rugi rwawe, akubwira ko aje gusaka.
Ese ufite uburenganzira bwo kubanza kumubaza uruhushya?
Itegeko Nshinga rirengera ubuzima bwite bw’umuntu n’ubw’umuryango we. Inkiko zasobanuye ko ubwo burenganzira budashobora guhonyorwa n’isaka rikozwe uko umuntu yishakiye.

Mu rubanza Ubushinjacyaha v. NTEZIRYAYO Damien (RPAA 00244/2025/CA) rwaciwe ku wa 27/02/2026, Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko, uretse igihe ukekwaho icyaha afatiwe mu cyuho cyangwa asa n’uwagifatiwemo, Umugenzacyaha adashobora gusaka atagaragaje mbere urwandiko rwo gusaka rutanzwe n’Umushinjacyaha ubifitiye ububasha. Isaka rikorerwa imbere y’ukekwaho icyaha, n’ubuyobozi bw’ibanze bw’aho rikorerwa buhari. Iyo ibyo bitubahirijwe, isaka riteshwa agaciro, kandi n’ibimenyetso byarivuyemo ntibishingirwaho. Uru rubanza rwakurikiye umurongo Urukiko rwari rwaratanze mu 2022 mu rubanza rwa HABANABAKIZE Selaiman.

Iri hame rihura kandi n’iryo abahanga mu mategeko mpanabyaha bita “imbuto z’igiti cyanduye” (fruit of the poisonous tree): ikimenyetso cyabonetse binyuranyije n’amategeko ntigishobora kugira agaciro imbere y’urukiko.

Uba uri umwere kugeza igihe urukiko rwemeje ko uri umunyacyaha
Itegeko Nshinga kandi riteganya ko buri wese afite uburenganzira bwo gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rwemeje ko ahamwa n’icyaha. Afite kandi uburenganzira bwo kumenyeshwa imiterere n’impamvu by’icyo aregwa, bwo kwiregura no kunganirwa n’umwunganizi.

Ihame ry’uko umuntu ari umwere rifite ingaruka zifatika. Ni ubushinjacyaha bufite inshingano zo kugaragaza ibimenyetso by’icyaha, si uregwa ugomba kwerekana ko ari umwere. Abahanga mu mategeko mpanabyaha bahuza iri hame n’irindi rizwi mu Kilatini nka in dubio pro reo: iyo hari gushidikanya, gushidikanya kurengera uregwa. Ni yo mpamvu, mu gihe ufashwe, ufite uburenganzira bwo kubaza icyo ukurikiranyweho, no gusaba umwunganizi mbere yo kugira icyo uvuga.

Nta we uhanirwa igikorwa kitari icyaha igihe cyakorwaga
Tekereza ko uyu munsi ukoze igikorwa cyemewe, nyuma y’umwaka hagasohoka itegeko rigihindura icyaha. Ese ushobora gukurikiranwa? Itegeko Nshinga riteganya ko nta muntu ukurikiranwa, ufatwa, ufungwa cyangwa uhanwa kubera igikorwa cyangwa kutagira icyo akora bitari icyaha igihe byakorwaga. Iteganya kandi ko nta muntu uhabwa igihano kiruta icyari giteganyijwe n’itegeko igihe icyaha cyakorwaga.

Iri ni ihame ry’iyubahirizwa ry’amategeko mu byaha n’ibihano, abahanga bita nullum crimen, nulla poena sine lege: nta cyaha, nta gihano, hatabayeho itegeko. Itegeko Nshinga ryongeraho ko uburyozwe bw’icyaha ari gatozi: nta muntu uryozwa icyaha atakoze. Umuryango w’uwakoze icyaha ntushobora guhanirwa ibyo yakoze.

Umutungo wawe ntuvogerwa
Itegeko Nshinga riteganya ko buri wese afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo afatanyije n’abandi, kandi ko uwo mutungo utavogerwa. Ubwo burenganzira ntibushobora kuvogerwa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange, kandi hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko.

Ibi bivuze ko n’ubuyobozi butemerewe gufata umutungo wawe uko bwishakiye. Iyo Leta ikeneye ubutaka bwawe kugira ngo yubake umuhanda cyangwa ishuri, igomba gukurikiza inzira iteganywa n’itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, harimo kuguha ingurane ikwiye mbere y’uko wimuka. Uwambuwe umutungo binyuranyije n’iyo nzira afite uburenganzira bwo kuregera inkiko.

Ushobora gusaba ko itegeko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga rivanwaho
Itegeko Nshinga risumba andi mategeko yose. Umuhanga mu mategeko Hans Kelsen yabisobanuye agereranya amategeko n’urwego rw’amategeko rumeze nka piramide: Itegeko Nshinga riri hejuru, andi mategeko akarikurikira, kandi nta tegeko ryo hasi rishobora kurivuguruza. Iyo hari itegeko rivuguruza Itegeko Nshinga, rigomba kuvanwaho.


Icyo abantu benshi batazi ni uko umuturage usanzwe ashobora kugeza icyo kibazo ku Rukiko rw’Ikirenga. Urugero ruzwi ni urwa Me Richard Mugisha. Mu 2018, amaze kubona itegeko rishya riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yaregeye Urukiko rw’Ikirenga mu izina rye bwite, asaba ko zimwe mu ngingo zaryo zivanwaho. Uwari uhagarariye Leta yavugaga ko nta nyungu afite muri icyo kirego, ariko Urukiko rwemeje ko ayifite.

Mu rubanza Re MUGISHA (RS/INCONST/SPEC 00002/2018/SC) rwaciwe ku wa 24 Mata 2019, Urukiko rw’Ikirenga rwakuyeho ingingo ya 233 yahanaga gusebya abayobozi n’abashinzwe imirimo ya Leta, rusanga inyuranyije n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buteganywa n’Itegeko Nshinga, n’ihame ry’uko abantu bose bangana imbere y’amategeko. Rwakuyeho kandi ingingo ya 154 yahanaga gusebya imihango y’idini mu ruhame. Ariko rwagumishijeho ingingo yahanaga gutuka Perezida wa Repubulika, n’izahanaga ubusambanyi. Mu 2022, Urukiko rw’Ikirenga rwongeye gukuraho ingingo ya 218 y’iryo tegeko, yahanaga gutuka abayobozi b’ibihugu by’amahanga, nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umunyamakuru.

Nyuma yaho, Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye neza abemerewe gutanga ibirego nk’ibi. Mu rubanza MURANGWA Edward (RS/INCONST/SPEC 00001/2022/SC) rwaciwe ku wa 16/12/2022, rwemeje ko inyungu z’urega zirebwa mu buryo bwagutse, kandi ko kimwe muri ibi bikurikira gihagije: itegeko riregwa rireba urega cyangwa icyiciro abarizwamo; itegeko rireba abaturage muri rusange ku buryo rishobora kugira ingaruka ku burenganzira bwabo; cyangwa urega ari umwavoka ugamije guteza imbere amategeko n’uburenganzira bw’abo itegeko rireba, n’iyo we ubwe nta nyungu bwite yaba afite.

Izi manza zagize ingaruka zifatika. Mu rubanza KABASINGA Florida na NIYOMUGABO Ntakirutimana (RS/INCONST/SPEC 00005/2020/SC – RS/INCONST/SPEC 00006/2020/SC) rwaciwe ku wa 12/02/2021, Urukiko rw’Ikirenga rwakuyeho agace k’ingingo ya 133 y’Itegeko N° 68/2018 kabuzaga umucamanza kugabanya igihano cya burundu kubera impamvu nyoroshyacyaha. Rwasanze kanyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Izi manza zerekana ko Itegeko Nshinga atari inyandiko yo kubikwa mu kabati. Ni igikoresho umuturage wese ashobora gukoresha.

Menya uburenganzira bwawe
Uburenganzira budakoreshwa bumera nk’ubutariho. Iyo uzi ko urugo rwawe rutavogerwa, ko uri umwere kugeza ubihamijwe n’urukiko, cyangwa ko umutungo wawe urinzwe, uba ufite intwaro yo kwirengera. Itegeko Nshinga rikubiyemo n’ubundi burenganzira bwinshi, nk’ubwo kubahirwa ubuzima bwite, kwishyira hamwe n’ubwo guhitamo umurimo.

Icyitonderwa: Iyi nkuru igamije gutanga amakuru rusange; ntisimbura inama y’umunyamategeko ku kibazo cyawe bwite.

Buri kibazo gifite umwihariko wacyo. Mbere yo gufata icyemezo, gisha inama umunyamategeko.
 
Back
Top Bottom