Amategeko mu Rwanda: Kuki Perezida ashobora gusubiza mu kazi uwakatiwe n’inkiko?

Amategeko mu Rwanda: Kuki Perezida ashobora gusubiza mu kazi uwakatiwe n’inkiko?

IMENAGITERO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
135
Reaction score
3
"Abanyarwanda benshi babona umuntu wakatiwe igihano kirenze amezi 6 asubijwe mu kazi ka Leta batarahabwa ihanagurwabusembwa n'Urukiko Rukuru bakibaza niba bitanyuranyije n'amategeko".

Dore uko amategeko abiteganya hepfo hakurikira:

1️⃣ Sitati Rusange n'Ihanagurwabusembwa (Inzira isanzwe)

Itegeko dushingiraho:
"Dushingiye ku Ngingo ya 21 y’Itegeko No. 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta, umuntu wakatiwe igihano kirenze amezi 6 ntashobora gukorera Leta keretse gusa iyo yanyuze mu nzira y’Ihanagurwabusembwa (Réhabilitation)".

Uburyo bikorwa:
"Umuntu ubwe niye utanga ikirego mu Rukiko Rukuru asaba guhanagurwaho ubusembwa, ariko bikaza nyuma y’imyaka 5 arangije igihano cyangwa yishyuye amande".

2️⃣ Ububasha bw'Ikirenga bwa Perezida (Inzira y'Itegeko Nshinga)

Itegeko dushingiraho:
"Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, mu Ngingo ya 109 ;Perezida wa Repubulika ahabwa ububasha bwihariye bwo gutanga imbabazi (Grâce présidentielle)".

Ubu bubasha bw'Ikirenga bwemerera Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Perezida gukuraho igihano cg gukuraho inzirakamere (incapacités) zikomoka ku gihano. Izi nzirakamere zirimo n'icyo gukumirwa mu bakozi ba Leta bitanyuze mu myaka 5 y'inkiko (ihanagurabusembwa risanzwe rinyura mu nkiko).

3️⃣ Icyo Leta n'Umukuru w'Igihugu bagenderaho Iyo Perezida cg Inama y'Abaminisitiri bafashe umwanzuro wo gusubiza umuntu mu kazi batari bategereza inkiko, bishingira ku bikurikira:
📌 Inyungu rusange z'Igihugu (Raison d'État):

Niba uwo muntu afite ubumenyi bw'imbonekarimwe n'ubuhanga budasanzwe igihugu gikeneye cyane (urugero: mu buvuzi, uburezi, cg mu mishinga migari).
📌 Imyitwarire myiza n'Ubwiyunge:

i) Kwihana k'uwakoze icyaha
ii) kwitwara neza
iii) kugaragaza ubushake bwo kubaka igihugu.
Mbibutse ko binyuze ku rukuta rwa PRIMATURE (Ibiro bikuru bya Minisitiri w'INTEBE) hasohotse imyanzuro y'Inama y'ABAMANISITIRI yashyizwe mu ruhame yemeza ko Bwana Bamporiki yagizwe umuyobozi mu nshingano yahawe zavuzwe mu magomba atomoye muri urwo rwandiko rwabyemeje.

Muri make, itegeko rya MIFOTRA ribuza abakatiwe amezi 6 gukorera Leta rireba inzego z'ubuyobozi zisanzwe, "ariko ntirishobora kuzitira cg kugabanya ububasha bw'Ikirenga Itegeko Nshinga riha Perezida wa Repubulika".

Kwisha maneno.
1793190801479.png
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom