VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,494
- 1,466
Hari benshi bajya bibwira ko iryo jambo rishobora kubarinda imbere y'itegeko.
Benshi bibeshya ko gukoresha ijambo BIVUGWA,BIRAVUGWA,BYAVUZWE KO, ari ibisanzwe mu mategeko
Ubutabera si uko bukora
Iyo wanditse/Ukavuga
-Bivugwa ko Jolly ari umujura wifashisha ikoranabuhanga
-Bivugwa ko Jolly yibye amafaranga y'itsinda
-Bivugwa ko Jolly akorera abanyeshuri ihohotera rishingiye ku gitsina
-Bivugwa ko uriya muyobozi runaka arya ruswa
-Bivugwa ko Jolly asambana n'umugabo w'abandi
-Bivugwa ko ari umwicanyi mu ibanga rikomeye
-Bivugwa ko iriya kampani yiba abakiriya/abakozi bayo
-Bivugwa ko uriya dogiteri atuma abantu bapfa ku bushake
Ibi byose bivuze ko wanditse/watanze amakuru asebanya, mu gihe nta kuri gufatika ufite.
Igihe cyose uzakoresha iri jambo uzamenye ko winaze mu kagozi igihe ibyo uvuga:
-ari ibinyoma
-ubivuze ugendeye mu kigare kuko wabyumvanye abandi
-mu gihe ubivuze ugambiriye gusebanya
-byatangajwe nta nzego zibifitiye ububasha zabyemeje
Mu mategeko, iryo jambo ntirivuze ko inkuru utangaza idafite ingaruka
Mu mategeko: umuntu usanzwe azumva ate ibyo uvuze?
Ubundi urukiko/amategeko, akoresha imitekerereze y'umuntu usanzwe (reasonable person). Niba rero umuntu usanzwe nasoma ibyo wanditse azumva ko:
Jolly ari umujura
Jolly ari umwesikoro
Jolly ari umusambanyi
Jolly ari umwicanyi
ari umunyacyaha
Ibyo bigize icyaha cyo gusebanya (defamation) —Ube wakoresheje ijambo BIRAVUGWA ko, cyangwa irindi
Iyo ukoze repost cg share ku makuru atagenzuwe n'inzego zibishinzwe, uba ushobora kwisanga mu maboko atari ayawe ku cyaha cyo gutangaza ibihuha.
Kubera iki?
Kubera ko icyaha cyo gusebanya kireba:
inkuru isebanya bigambiriwe n'aho waba utazi ko ari icyaha gihanwa n'amategeko
Kugaraza/gutangaza inkuru zidafitiwe gihamya
gukwirakwiza ibihuha n'amakuru asebanya
Bityo, iryo jambo nta na rimwe ryakurinda mu bugenzacyaha cg mu bucamanza
Igihe cyonyine ryaguha agahenge:
Igihe Polisi cg RIB bakiri mu iperereza
Kesi iri mu rukiko
Inzego zibishinzwe hari icyo zaba zatangaje
igihe waba utangaza amakuru afite aho ahuriye n'ukuri, utabyemeza uko biri (neutral)utongeyeho imvugo zawe bwite(ibyo twita kuryoshya cg gukabiriza inkuru)
Urugero
Si byiza kuvuga ngo:
“ Hari amakuru avuga ko Kibwa yibye miliyoni 5 ku kazi iwabo.”
Mu mategeko, si byiza gukoresha iyi mvugo, kuko iramushinja ubujura, kandi nyamara nta makuru nyayo ubifiteho. Ntabwo iyi mvuga igaragaza ko ari amakuru agikorwaho iperereza; bityo rero, ni ikintu kinyuranya n'ihamwe ry'ubutabera, aho bivugwa ko urukiko ari wro rwonyine rufite ububasha bwo guhamya umuntu icyaha. Cyangwa se ko umuntu aba ari umwere igihe cyose urukiko rutaramuhamya icyaha.
Imvugo ikwiye:
“Amakuru yshyizwe hanze na Polisi/RIB, ni uko bivugwa ko Kibwa yibye miliyoni 5 ku kazi iwabo, iperereza rikaba rikomeje.”
Ni ukuvuga ko si wowe wahimbye inkuru, ahubwo uravuga inkuru zatangajwe n'inzego zibifitiye ububasha
Iri jambo rero
Niba intego yawe ari ugusebya umuntu naho byaba ari kuri murandasi cg imbugankoranyambaga bigize icyaha cyo gusebanya
Rero mbere yo kwihutira gusakaza inkuru irimo iryo jambo:
Niwigira ingare rero ugashaka gukoreshwa nk'igitambo,
Kutamenya ko ari icyaha gihanwa n'amategeko, ntibireba ubutabera
Ubu rero urabimenye:
Muri iki gihe isi yabaye umudugudu, n'ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga —Igengesere, sobanukirwa n'imikoreshereze yazo, kandi ushakishe amakuru ahagije mbere yo gutangaza.
Benshi bibeshya ko gukoresha ijambo BIVUGWA,BIRAVUGWA,BYAVUZWE KO, ari ibisanzwe mu mategeko
Ubutabera si uko bukora
Iyo wanditse/Ukavuga
-Bivugwa ko Jolly ari umujura wifashisha ikoranabuhanga
-Bivugwa ko Jolly yibye amafaranga y'itsinda
-Bivugwa ko Jolly akorera abanyeshuri ihohotera rishingiye ku gitsina
-Bivugwa ko uriya muyobozi runaka arya ruswa
-Bivugwa ko Jolly asambana n'umugabo w'abandi
-Bivugwa ko ari umwicanyi mu ibanga rikomeye
-Bivugwa ko iriya kampani yiba abakiriya/abakozi bayo
-Bivugwa ko uriya dogiteri atuma abantu bapfa ku bushake
Ibi byose bivuze ko wanditse/watanze amakuru asebanya, mu gihe nta kuri gufatika ufite.
Igihe cyose uzakoresha iri jambo uzamenye ko winaze mu kagozi igihe ibyo uvuga:
-ari ibinyoma
-ubivuze ugendeye mu kigare kuko wabyumvanye abandi
-mu gihe ubivuze ugambiriye gusebanya
-byatangajwe nta nzego zibifitiye ububasha zabyemeje
Mu mategeko, iryo jambo ntirivuze ko inkuru utangaza idafite ingaruka
Ubundi urukiko/amategeko, akoresha imitekerereze y'umuntu usanzwe (reasonable person). Niba rero umuntu usanzwe nasoma ibyo wanditse azumva ko:
Ibyo bigize icyaha cyo gusebanya (defamation) —Ube wakoresheje ijambo BIRAVUGWA ko, cyangwa irindi
Kubera ko icyaha cyo gusebanya kireba:
Bityo, iryo jambo nta na rimwe ryakurinda mu bugenzacyaha cg mu bucamanza
Igihe cyonyine ryaguha agahenge:
Urugero
Si byiza kuvuga ngo:
“ Hari amakuru avuga ko Kibwa yibye miliyoni 5 ku kazi iwabo.”
Mu mategeko, si byiza gukoresha iyi mvugo, kuko iramushinja ubujura, kandi nyamara nta makuru nyayo ubifiteho. Ntabwo iyi mvuga igaragaza ko ari amakuru agikorwaho iperereza; bityo rero, ni ikintu kinyuranya n'ihamwe ry'ubutabera, aho bivugwa ko urukiko ari wro rwonyine rufite ububasha bwo guhamya umuntu icyaha. Cyangwa se ko umuntu aba ari umwere igihe cyose urukiko rutaramuhamya icyaha.
“Amakuru yshyizwe hanze na Polisi/RIB, ni uko bivugwa ko Kibwa yibye miliyoni 5 ku kazi iwabo, iperereza rikaba rikomeje.”
Ni ukuvuga ko si wowe wahimbye inkuru, ahubwo uravuga inkuru zatangajwe n'inzego zibifitiye ububasha
Iri jambo rero
- Ntabwo ryabuza inzego z'iperereza kugufata no kugushakaho amakuru byimbitse
- ntirihindura ikinyoma kuba ukuri
- ntirihisha umuugambi mubisha
- ntirikwemerera gutanga(share)inkuru uko ubyumva cg uko wiboneye
- ntirikuraho ingaruka zo gusebya umuntu
Niba intego yawe ari ugusebya umuntu naho byaba ari kuri murandasi cg imbugankoranyambaga bigize icyaha cyo gusebanya
Rero mbere yo kwihutira gusakaza inkuru irimo iryo jambo:
- shakisha amakuru nyakuri wowe ubwawe
- wayakuye ahantu hizewe
- urabitangaza uvunyisha