Umuhungu wa Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe yatawe muri yombi

Umuhungu wa Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe yatawe muri yombi

Kizigenza_

Senior Member
Joined
Apr 20, 2026
Posts
165
Reaction score
1
Bellarmine Chatunga Mugabe, umuhungu wa nyakwigendera Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe, yatawe muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare mu cyaha cyo gukubita umuntu, mu gihe anakomeje gukorwaho iperereza ku modoka ebyiri zihenze yinjije mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Polisi ya Zimbabwe yatangaje ko Bellarmine w’imyaka 29 yafashwe ku wa kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ari kumwe n’abandi bagabo bane bakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha.

Aba bagabo uko ari batanu bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umuntu, bivugwa ko cyabereye ahitwa Brompton Guest Lodge mu murwa mukuru Harare, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku isaha yo muri Zimbabwe, tariki ya 3 Ugushyingo.

Biteganyijwe ko bose bagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2026, kugira ngo dosiye yabo itangire kuburanishwa.

Bellarmine Chatunga Mugabe ni umwana muto wa Robert Mugabe n’umugore we wa kabiri Grace Mugabe.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom