Umuyobozi ushinjwa kwaka “ruswa y’igitsina” yahagaritswe ku kazi

Umuyobozi ushinjwa kwaka “ruswa y’igitsina” yahagaritswe ku kazi

UMUKANDANZUGI

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
168
Reaction score
0
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe, yahagaritswe ku kazi by'agateganyo mu gihe cy'amezi atandatu.

Nkurikiyimana Pierre, wari umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Musebeya amaze ibyumweru bibiri afunzwe.

Abakoranaga bya hafi na Nkurikiyimana bavuze ko yahagaritswe ku kazi by'agateganyo mu gihe cy'amezi atandatu adahembwa.

Gitifu Nkurikiyimana Pierre ashinjwa ibyaha bine bikurikira:
-Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina,
-Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,
-Gufata icyemezo gishingiye ku urwango no
-gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Mu bandi bahagaritswe ku kazi by’agateganyo harimo Nsabimana Boniface, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro, wahagaritswe mu gihe cy’amezi atatu.

Amakuru avuga ko Nsabimana azira kuba yarahaye icyangombwa cyo kubaka umushoramari w’Umunyarwanda utuye muri Amerika, ukomoka mu Murenge wa Musebeya, kugira ngo yubake ku muhanda w’igitaka uva mu Mujyi wa Nyamagabe ugana mu Murenge wa Buruhukiro, ugakomeza werekeza mu Murenge wa Musebeya.

Bivugwa ko Nsabimana yabanje kugerageza guhagarika uwo mushoramari kumwima icyangombwa cyo kubaka, ariko nyuma agahabwa amabwiriza n’abamukuriye yo kukimuha.

Ayo makuru avuga ko kuri ubu ari we uri kubibazwa nyuma y’uko iyo dosiye itangiye kumenyekana no kugera mu zindi nzego.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom