Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’Amagare yabuze icyo anenga u Rwanda

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’Amagare, Thomas Voeckler, yavuze ko we n’abakinnyi be bari mu Rwanda bafashwe neza mu buryo batabona icyo banenga u Rwanda, bakaba biteguye kurushaho kwitwara neza muri Shampiyona y’Isi.


Bigeze ku munsi wa gatandatu Umujyi wa Kigali uri kwakira amasiganwa ya Shampiyona y’Isi y’Amagare rya 2025, ryahereye tariki ya 21 kuzageza ku ya 28 Nzeri 2025.

Thomas Voeckler utoza abakinnyi b’u Bufaransa yagiranye ikiganiro na France 24, agaragaza imibereho ye n’abakinnyi be mu Rwanda, ari nta makemwa igisabwa ari ukumenyera imiterere y’ikirere.

Ati “Yaba abakinnyi b’abagore cyangwa abagabo batembereye mu bihugu bitandukanye, gusa bambwiye ko aha ari heza cyane. Ni ahantu nahamya ko hari umucyo, kandi hoteli zimeze neza. Nashatse ikintu kibi nahanenga gusa nakibuze kugeza aka kanya.”

“Ubundi uba ugomba kwiyakira, twari tubizi ko mu Rwanda hashyushye kuko hari ku butumburuke bwo hejuru. Icyo gihe ucungana n’ibyo urya n’amazi unywa, ibyo ni bimwe mu bikomeza irushanwa. Imihanda yo mu Rwanda irakomeye na byo bigatuma amasiganwa atoroha.”

Thomas na we wakinnye umukino wo gusiganwa ku magare, yakomeje avuga ko abakinnyi be biteguye guhangana mu isiganwa ryo ku Cyumweru, aho u Bufaransa buzahatana n’abakinnyi bakomeye nk’Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, utabateye ubwoba.

Ati “Pogacar ni umukinnyi na we watsindwa. Ingero zirahari no mu cyumweru gishize yahanganye na Remco Evenepoel ariko ntiyaboneka mu myanya ya mbere myiza.”

“Twe intego zacu ntabwo ari uguhangana na we rero, ahubwo ni ugukora cyane tukegukana isiganwa.”

Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, abakinnyi bakomeye mu bagabo bazahangana mu muhanda bisanzwe [Men Road Race], aho bazakora ibilometero 267,5.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…