Umunyamerika Brandon McNulty yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026

Umunyamerika Brandon McNulty yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026

MBOKA NA BISO

JF-Expert Member
Joined
Jan 31, 2025
Posts
794
Reaction score
793
Brandon McNulty ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026, yambara umwambaro w’umukororombya wari ufitwe na Tadej Pogačar utarakinnye irushanwa ry’uyu mwaka kubera imvune.

Kuri iki cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, ni bwo mu mujyi wa Montréal muri Canada hakinwe isiganwa rya nyuma rya Shampiyona y’isi y’amagare ya 2026, mu cyiciro cy’abagabo.

Abakinnyi 184 ni bo bahagurutse ku murongo wo gutangira gusiganwa intera y’ibilometero 273,4 bizenguruka imihanda ya Montréal, gusa nta munyarwanda wari urimo kuko nta mukinnyi rwari rwemerewe muri iki cyiciro.

Muri abo bakinnyi bose bazengurutse uyu mujyi inshuro 12, abagera kuri 58 bonyine ni bo barisoje kuko abandi bose bagiye bikuramo umwe kuri umwe bigendanye n’uko imbaraga zabo zingana.

Mu bilometero 35 bya nyuma, McNulty Brandon wakiniraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuye muri bagenzi be arabasiga, ashyiramo ikinyuranyo kiri hagati y’amasegonda 30 n’umunota umwe.

Abarimo Mathieu van der Poel, Isaac del Toro, Pidcock Tom, Pedersen Mads na Remco Evenepoel bamwokeje igitutu, ariko Simmons Quinn na Jorgenson Matteo bakinana bakomeza kuba hafi bamurwanira ishyaka kugeza ageze ku murogo usorezwaho isiganwa.

Yasoje isiganwa akoresheje amasaha atandatu, iminota 17 n’amasegonda ane, arusha amasegonda Matthews Michael wa kabiri na Mathieu van der Poel wabaye uwa gatatu.

McNulty Brandon w’imyaka 28 wavuze ko ari “igitangaza” cyamubayeho, yakoze amateka yo kuba Umunyamerika wa mbere wegukanye iri rushanwa mu myaka 33 ishize, kuko byaherukaga gukorwa na Lance Armstrong.

Umwambaro uhabwa umukinnyi wa mbere ku isi wari ufitwe n’Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, wawutwariye mu Rwanda mu 2025, ubwo umujyi wa Kigali wakoraga amateka yo kuba uwa mbere wo muri Afurika waryakiriye. Gusa ntiyitabiriye kubera imvune yagiriye mu isignwa rya La Vuelta.

Mu 2016, McNulty Brandon yatwaye Shampiyona y’isi mu bakiri bato, bica amarenga ko azarushaho gukora amateka.

Uyu ni undi mudali wa Zahabu watashye muri Amerika, dore ko Barry Ashlin na we yatwaye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 mu batarengeje imyaka 23.
1790576403398.png

1790576415598.png
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom