U Bufaransa bwanze kwinjira muri gahunda y’u Burayi yo kohereza abimukira mu Rwanda

U Bufaransa bwanze kwinjira muri gahunda y’u Burayi yo kohereza abimukira mu Rwanda

TX Noran

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
131
Reaction score
13
Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko itazifatanya n’ibihugu bitanu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biri mu biganiro n’u Rwanda, bigamije gushyiraho ikigo cyakira abimukira batagifite uburenganzira bwo gukomeza gutura muri ibyo bihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje kuri uyu wa gatatu, tariki 18 Ugushyingo 2026, ko iki gihugu kidashyigikiye gahunda yo gushyiraho ibigo byakira abimukira hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kuko ishidikanya ku musaruro wabyo.

Umuvugizi w'iyi Minisiteri yavuze ko icyemezo cy'u Bufaransa kidahindutse, ubwo yabazwaga ku magambo ya Minisitiri Benjamin Haddad ku bijyanye n'ikigo cyakira abimukira giteganywa gushyirwa mu Rwanda.

Yagize ati “Twemera ko mu buryo bifatanyijemo, ibi bigo bidatanga umusaruro. Ntabwo kandi bihuye n'indangagaciro twifuza kurengera.”

U Bufaransa bwagaragaje ko ibihugu byifuza kwitabira iyi gahunda bishobora kubikora byifashishije ingengo y'imari yabyo, ariko ko butifuza ko amafaranga y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi akoreshwa muri ibyo bikorwa.

Bwemeje ko bwageze ku cyo bwifuzaga cyo kwemeza ko iyi gahunda itazaterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

Ngayo nguko!!!
 
Back
Top Bottom