Umunyamakuru Ngoboka yasabiwe gufungwa imyaka itanu kubera ‘status’ yashyize kuri WhatsApp

Umunyamakuru Ngoboka yasabiwe gufungwa imyaka itanu kubera ‘status’ yashyize kuri WhatsApp

IMENAGITERO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
135
Reaction score
3
Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Ngoboka Sylvain, ukurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Mu iburanisha ryo ku wa 16 Nzeri 2026, Ngoboka yemeye icyaha aregwa, anasaba urukiko kumugabanyiriza igihano rukamukatira imyaka itatu y’igifungo isubitse.

Ngoboka yatawe muri yombi ku wa 23 Werurwe 2026, afungiye mu Igororero rya Muhanga. Ubwo yitabaga urukiko, umwunganizi we mu mategeko ntiyari yitabiriye iburanisha, nyamara urubanza rwari rumaze gusubikwa inshuro enye kubera ikibazo cyo kutagira umwunganizi.

Urukiko rwamubajije niba yemera ko iburanisha rikomeza adafite umwunganizi mu mategeko, arabyemera.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko icyaha Ngoboka akurikiranyweho gishingiye ku butumwa yashyize kuri status ya WhatsApp, buvuga ko mu Kigo Ngororamuco cya Tongati hapfiriye abantu babiri mu cyumweru kimwe ndetse ko hakorerwa iyicarubozo.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yagize ati “Ubwo butumwa bwari bugamije guteza ubwoba muri rubanda no gutuma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi, bityo bikaba bigize icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.”

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumuhamya icyaha, rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.
1789807204938.png
 
Back
Top Bottom