Andrew Mwenda yateruye ati:
“Naganiriye n’abantu bakomeye mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda (UPDF) no muri Guverinoma.
Amakuru nakuye mu nzego z’umutekano za Uganda agaragaza ko zihangayikishijwe n’ibitero bikomeje kugabwa ku baturage bo mu matsinda amwe n’amwe mu Ntara ya Ituri, ndetse no muri Nord-Kivu na Sud-Kivu
(RDC).
Amakuru avuga ko UPDF inagangayikishijwe n’ibitero bidahagarara by’umutwe wa ADF muri Isiro, agace bivugwa ko Musa Baluku, umuyobozi w’uyu mutwe, yahinduye icyicaro gikuru cye. Nk’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yabitangaje kuri X, UPDF irateganya kwagura ibikorwa byayo muri ako gace kugira ngo ifate Baluku.
Biragenda birushaho guhangayikisha Guverinoma ya Uganda, ivuga ko yubahiriza uburenganzira bwa muntu, ndetse na UPDF, gukomeza kwirengagiza ibitero bikomeje kugabwa ku baturage bo mu bwoko bumwe na bumwe, cyane cyane Abahima n’Abatutsi, bo mu burasirazuba bwa RDC, bivugwa ko bigabwaho n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye.
Muri Kampala, hatangiye kugaragara imyumvire ivuga ko kuba Uganda ifatanya na Kinshasa mu kurwanya ADF bitagomba gufatwa nk’aho na yo ifatanyije na RDC mu byaha ishinjwa gukorera abaturage.
Ni muri urwo rwego, amakuru avuga ko Kampala itangiye kubona ko, niba umutwe mushya wa FRN ari wo urimo kurinda abaturage bugarijwe n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, ukwiye nibura guhabwa agaciro kubera ibyiza ufite mu kubarinda.
Bityo, Kampala ishobora kurushaho kwemera kugirana imikoranire na FRN, imaze gushyiraho ubuyobozi bukora neza muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, mu rwego rwo gufasha gushyiraho imiyoborere ya politiki izana ituze muri utwo duce.
Uganda yemera ko inzira yonyine ishobora gukemura ibibazo bihari ari ugushingira ku nzira z’ibiganiro zo mu karere, zigamije guhuriza Kinshasa na FRN ku meza y’ibiganiro kugira ngo haboneke umuti urambye.
Kampala kandi ibona ko ibihe byasize ibiganiro bya Doha , cyane cyane nyuma y’ishingwa rya FRN, umutwe mushya ufite ubuyobozi bushya, abanyamuryango benshi ndetse n’ubushobozi bwo kugera kuri benshi mu rwego rwa politiki.
Ikindi Kampala ishimangira ni uko ibiganiro byabereye hanze y’inzira z’imiryango y’akarere, i Washington DC na Doha, byirengagije kandi bigaha umwanya muto andi matsinda y’abaturage yibasiwe n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Bityo rero ikibazo cy’umutekano muri RDC kikaba kitabonerwa igisubizo mu gihe ibiganiro byibanda gusa ku bibazo by’amatsinda amwe cyangwa abiri. RDC ikeneye ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu birimo impande zose n’amatsinda yose y’abaturage afite ibibazo.
Kuri Kampala, Guverinoma ya Kinshasa ikwiye gutangiza ibyo biganiro, bikabera mu rwego rw’imiryango ihuza ibihugu byo mu karere, by’umwihariko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Iterambere ry’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC).”