Gen Muhoozi yaba yari akomeje ubwo yasabaga FRN kwagura ibirindiro?

Gen Muhoozi yaba yari akomeje ubwo yasabaga FRN kwagura ibirindiro?

Joined
Aug 12, 2026
Posts
9
Reaction score
2
Ubwo Gen Muhoozi Kainerugaba yashyigikiraga ko umutwe wa FRN ufata Teritwari ya Walikale mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanavuze ko ingabo za Uganda zishobora kujya kuhafata mu gihe watinda.

Amakuru umunyamakuru Andrew Mwenda avuga ko yahawe n’abantu bo mu nzego nkuru za Uganda agaragaza ko amagambo ya Gen Muhoozi ashobora kuba ahura n’ibitekerezo bamwe mu bayobozi b’i Kampala bafite ku bufatanye na FRN.

Tariki ya 23 Ugushyingo ni bwo uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yavuze ko ingabo ze zitazabuza FRN, iyobowe na Joseph Kabila, gufata Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mwenda yavuze ko nyuma y’ubu butumwa, yaganiriye n’abantu bafite imyanya ikomeye mu ngabo za Uganda no muri Guverinoma y’iki gihugu kugira ngo amenye uruhande bahagazemo kuri iyi ngingo.

Uyu munyamakuru usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Gen Muhoozi yavuze ko bamwe muri bo batangiye gusuzuma niba Kampala yakorana na FRN, kubera uruhare babona ko uyu mutwe ugira mu kurinda abaturage bari mu kaga mu burasirazuba bwa RDC.

Mu butumwa bwo kuri uyu wa 27 Ugushyingo, Mwenda yanditse ko abo yaganiriye na bo bahangayikishijwe n’ibitero byibasira Abahema n’Abatutsi muri Ituri no muri Kivu zombi, aho bashinja ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na zo kugira uruhare muri ibi bitero.

Mwenda yanditse ati “Hari igitekerezo kigenda gifata intera i Kampala cy’uko ubufatanye bwa Uganda na Kinshasa mu kurwanya ADF budakwiye gufatwa nk’aho Uganda ifatanyije na Guverinoma ya RDC mu byaha ishinjwa.”

Ibyo avuga bibaye mu gihe UPDF na FARDC bisanzwe bikorana mu bikorwa byise Shujaa, bigamije kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.
1795814416644.png
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom