Ingabo za Uganda zatangiye kuva muri Lubero

Ingabo za Uganda zatangiye kuva muri Lubero

UMUVUZANDURU

Senior Member
Joined
Aug 4, 2026
Posts
162
Reaction score
8
Colonel Chris Magezi, Umuvugizi w’agateganyo w'Ingabo za Uganda (UPDF), yatangaje ingabo zabo zigiye gutangira kuva mu mujyi wa Lubero, uri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa, yacishije kurukuta rwe rwa X Colonel Chris Magezi, yatangaje ko inshingano zo gucungira umutekano uyu mujyi zigashyikirizwa mu maboko y'ingabo za Congo (FARDC). mu itangazo ryashyiriwe ahagaragara i Kampala kuri uyu wa Gatanu tariki 27/11/2026. Yavuze ko igikorwa cyo kuvana ingabo za UPDF muri Lubero kizatangira mu byumweru bibiri biri imbere.

UPDF ikaba yari imaze igihe ikorera muri ako gace kuva mu mwaka ushize wa 2025 mu kwezi kwa mbere, aho yagiye muri utwo duce igamije guhangana n’abarwanyi bari basigaye b’umutwe wa ADF bakoreraga muri ibyo bice, aba bakaba bari barahunze igitutu cy’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho by’ingabo za Uganda na Congo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Colonel Magezi muri ubu butumwa yibukije ko Uganda na RDC byatangije ibi bikorwa bya gisirikare bihuriweho mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa cumi n'akumwe, bikaba byari bigamije guca intege no gusenya ubushobozi bw'umutwe wa ADF ndetse n’indi mitwe yari ibangamiye umutekano w’akarere. Ibyo bikorwa bikaba bizwi ku izina rya Operation_Shujja.

Itangazo rya UPDF rero rivuga ko ingabo za Uganda ni zimara kuva muri Lubero, umutekano w’uyu mujyi uzaba uri mu maboko ya FARDC. Gusa nta yandi makuru arambuye ryatanze ku gihe nyacyo icyo gikorwa kizarangirira cyangwa ku buryo impande zombi zizakorana mu ihererekanyabubasha ry’inshingano z’umutekano.
 
Back
Top Bottom