Ubutumwa bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bwaciye igikuba

Ubutumwa bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bwaciye igikuba

Cyurinyana

Member
Joined
Aug 30, 2026
Posts
44
Reaction score
36
Ubutumwa bwuzuye amarangamutima Annette Murava na Bishop Gafaranga baherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga bwakuruye impaka mu bakoresha Instagram, bamwe babufata nk’ikimenyetso cy’ibibazo bashobora kuba bongeye guhura na byo.

Mu minsi ishize, umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava, yanditse ubutumwa bugufi kuri konti ye ya Instagram bwatumye bamwe mu bamukurikira bikanga.

Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, yashyizeho amagambo agira ati: “Ntumpishe mu maso hawe Mwami. Hamwe wiririrwa amarira ukanayararira, Mwungeri we. Ndarambiwe.”

Nyuma y’iminsi mike, ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026, umugabo we, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, na we yanditse ubutumwa bugufi agira ati: “Mana we sinifuza gusubira aho navuye.”

Nubwo inkuru y’urukundo rwa Annette Murava na Bishop Gafaranga yatangiriye mu muziki, nyuma yaje kugerwaho n’ibibazo byavuzwe cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 7 Gicurasi 2025, Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.

Icyo gihe, inkuru y’ibibazo byabo yakurikiwe n’ibiganiro byinshi, cyane ko Annette Murava na we yagiye agaragara asaba Imana kumufasha muri ibyo bihe, anagaragaza ko atifuza ko urugo rwe rusenyuka.

Mu gihe umugabo we yari afunzwe, Murava yagiye agaragaza ko amukunda kandi ko amukumbuye. Yanagiye amusuye mu Igororero rya Rilima, aho yari afungiye.

Ku wa 10 Ukwakira 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Bishop Gafaranga ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe n’ihazabu y’amafaranga 150.000 Frw.
1795686053358.png

1795686064822.png

1795686076825.png
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom