NGWINONDEBE
Member
- Mar 18, 2026
- 67
- 1
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gushimangira ko afite gahunda yo kuzaba Perezida w’iki gihugu nyuma ya se, avuga ko nta muntu uzamubuza kugera kuri iyo ntego.
Ni ubutumwa uyu musirikare yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagaragaje ko yizeye Imana n’abaturage ba Uganda mu rugendo rwe rwo gushaka kuyobora igihugu.
Yagize ati “Nziyamamariza kuba Perezida w’iki gihugu nyuma ya Muzehe. Nta muntu uzambuza. Icyizere cyanjye ngishyize mu Mana Ishoborabyose no mu baturage b’igihugu cyanjye, abagabo n’abagore.”
Mu butumwa bwe, Gen Muhoozi ntiyigeze agaragaza igihe ateganya kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ahubwo yashimangiye ko azabikora nyuma y’ubutegetsi bwa se.
Uyu musirikare umaze igihe agaragaza inyota yo kuyobora Uganda, mu bihe bitandukanye yagiye atangaza ko ari we uzasimbura Museveni, umaze imyaka 40 ku butegetsi.