Muterambabazi
Member
- Mar 18, 2026
- 80
- 4
Ubufaransa bwamaganye gahunda y'ibihugu 5 by'Uburayi bushaka kohereza abimukira mu Rwanda
Ubufaransa bwongeye kugaragaza ko butashyigikiye gahunda y’ibihugu bitanu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byemeranyije n’u Rwanda ku mushinga wo kohereza muri iki gihugu abimukira bananiwe guhabwa ubuhungiro mu Burayi.
Ku wa 18 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yatangaje ko iki gihugu kitazagira uruhare muri iyi gahunda, ivuga ko uburyo iteguye budatanga umusaruro kandi bunyuranyije n’amahame n’indangagaciro Ubufaransa bwifuza kurengera.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko ibihugu birimo u Budage, Otirishiya, Danimarike, u Bugereki n’u Buholandi byumvikanye n’u Rwanda ku mugambi wo gushyiraho ikigo kizakira abantu banze guhabwa ubuhungiro mu bihugu byabaga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yavuze ko iki gihugu kitarahindura imyumvire ku mwanzuro cyari cyarafashe wo kutitabira gahunda nk’iyi.
Yagize ati: "Twemera ko mu bikorwa, ibi bigo bitanga umusaruro mucye bitewe n’uburyo bitegurwamo. Ikindi kandi, ntibihuye n’indangagaciro dushaka kurengera."
Ubufaransa kandi bwashimangiye ko butazashyigikira ko amafaranga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi akoreshwa mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, bityo ko ibihugu bizawitabira bizajya byiyishyurira.
Ibihugu bitanu byiyemeje gukorana n’u Rwanda
Ku wa 16 Ugushyingo 2026, ibihugu bitanu birimo u Budage, Otirishiya, Danimarike, u Bugereki n’u Buholandi byatangaje ko biri mu biganiro n’u Rwanda bigamije gushyiraho ikigo kizajya cyoherezwamo abimukira badafite uburenganzira bwo gukomeza kuba mu bihugu byabo.
Muri iyi gahunda, abimukira bazoherezwa mu Rwanda ni ababa barasabiye ubuhungiro muri ibyo bihugu ariko ubusabe bwabo bukangwa, bakaba bararangije inzira zose z’ubujurire kandi bakaba batagishobora gusubizwa mu bihugu bakomokamo.
U Rwanda rwagaragaje ko abo bantu bazahabwa amahirwe yo kwinjira mu buzima bw’igihugu, bagahabwa uburenganzira bwo kuhatura no gushaka uko babaho.
Bazaba bashobora kandi gusaba gusubira mu bihugu bakomokamo cyangwa kujya mu bindi bihugu bemerewe guturamo.
Biteganyijwe ko iki kigo kizatangirana n’umushinga w’igerageza ushobora kwakira abantu bagera ku 100, buri gihugu muri ibyo bitanu kikohereza abagera kuri 20.
Ibiganiro bigamije kumvikana ku buryo burambuye bw’uyu mushinga biteganyijwe ko bizakomeza, aho ibihugu byawutangije byifuza ko watangira gushyirwa mu bikorwa mu 2027.
Macron yari yaragaragaje ko atemera iyi gahunda
Umukuru w’Igihugu cy’Ubufaransa, Emmanuel Macron, na mbere y’itangazwa ry’uyu mushinga yari yaragaragaje ko atemera gahunda yo kohereza abimukira mu bihugu bitari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Mu butumwa bwe bwo ku wa 19 Kamena 2026, Macron yavuze ko ibigo nk’ibi bitaragaragaza ko bishobora gutanga umusaruro, ndetse ko bidahuye n’amahame y’igihugu cye.
Iyi myumvire kandi ihura n’impungenge z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yagaragaje ko kohereza abantu mu bihugu batigeze bagirana isano bishobora kubashyira mu bibazo by’umutekano n’uburenganzira bwabo.
Icyakora, ibihugu bitanu byatangije uyu mushinga bivuga ko ugamije gukemura ikibazo cy’abimukira badafite uburenganzira bwo kuguma mu Burayi no guca intege abinjira muri uyu mugabane mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi gahunda yongeye guteza impaka ku ruhare rw’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’abimukira ku rwego mpuzamahanga, cyane ko n’u Bwongereza bwari bwaragiranye n’iki gihugu amasezerano yo kwakira abimukira, ariko aza guhagarikwa nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza ruyasanze anyuranyije n’amategeko mu 2023.