RIP Simo Häyhä. Sniper w'ibihe byose, mu gihe cye cy'ubushobozi bucye.

RIP Simo Häyhä. Sniper w'ibihe byose, mu gihe cye cy'ubushobozi bucye.

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Mu 1939-1940, havutse intambara hagati ya Finland n'ubumwe bw'abasovieti bwari buyobowe n'uburusiya.
Umuhinzi w'umunya Finland, witwa Simo Häyhä, yaje kuyubakiramo izina, binatuma ahimbwa "The White Death" (urupfu rwera).
Yanze gusigara inyuma, afata iya mbere na we arwanira igihugu cye.
Hari mu gihe cy'ubukonje bukabije, ubwo ibyo bihugu byishize hamwe byashakaga kwagura imbibi hagamijwe kurinda imipaka yabyo.
Mu ntambara yamzae iminsi 100, uyu mugabo yishe abasirikare barenga 500.
Igitangaje, yakoreshaga imbunda yo mu bwoko bwa Mosin-Nagant, itariho indebakure.
Yabikoze kugira ngo hatagira umumurika ikirahure kikagarura urumuri bakamubona.
Yambaraga ibintu bisa n'urubura yarimo, urundi akarutamira kugira ngo nahumeka, hataza gusohoka umwuka ugaragara mu kanwa ke bakamuha nyina.
Kari agace yakuriyemo kuko yahingaga akanahiga, byaramworoheye kuharwanira.
Nyuma yo kubashegesha, baje gukora operation yo kumuhiga bukware, ku bw'amahirwe ye macye, ariko yabaye menshi ku murusiya. Sniper w'umurusiya akimubona yamurashe urw'umusaya, Simo, ibye biba bihagarariye aho.
Ntabwo yahise apfa,kuko yamaze icyumweru muri koma, aho hari ku itariki ya 13 Werurwe 1940, ari na wo munsi hasinyiweho amasezerano yo guhagarika intambara.

Nta shimwe cyangwa umudari yigeze ahabwa, yahisemo kwisubirira mu buzima yahozemo bw'ubuhigi no kwibera mu nzu yubakishije imbaho, kandi nta na hamwe yigeze avuga ku buzima bwe ku bijyanye n'urwo rugamba.

Ku itariki ya 1 Mata, 2002, nibwo uyu mugabo yashizemo umwuka, icyo gihe yari afite imyaka 96.
 
Back
Top Bottom