Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,571
- 5,983
Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko umutekano u Rwanda rufite ari kimwe mu bituma rugirirwa icyizere cyo kwakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye nk’isiganwa ry’imodoka rya Formula 1, agaragaza ko irushanwa nk’iryo ritajyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ibibazo by’umutekano bihorayo.
Ati “Ubu turi mu 2026, umwaka ugiye kurangira, ibi [F1 African Grand Prix] iteganyijwe mu 2030 n’ibikorwaremezo bizajyana n’iki gikorwa, ngira ngo batweretse igishushanyo mbonera n’aho bizubakwa hariya mu Bugesera, ngira ngo hariho n’uburyo aba bantu batekereza mu buryo bwo guhagarara neza. Batubona nk’abantu bahagaze neza mu rwego rw’umutekano, ntabwo nibaza ko wafata irushanwa nk’iri [F1] ngo urijyane muri RDC kuko ntabwo waba uzi uko buza gucya bimeze.”
Senateri Uwizeyimana agaragaza ko icyizere cy’abategura iri siganwa gishingiye no ku buryo babona u Rwanda nk’igihugu gitekanye, bashobora guteganyirizamo ibikorwa by’igihe kirekire.
U Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira African Grand Prix guhera mu ntangiriro za 2030, ndetse hashinywa amasezerano y’imyaka 10. Iri siganwa rizajya riba ku bufatanye na Visit Rwanda.