UMUKANDANZUGI
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 168
- 0
Senateri Evode Uwizeyimama yanenze ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi, cyane cyane iyo imvura iguye, agaragaza ko hakwiye kwitabwa ku buziranenge bw’ibikoresho bikoreshwa mu kuyageza ku baturage.
Senateri Uwizeyimama yavuze ko iki kibazo kigaragara no mu mujyi wa Kigali, atanga urugero rw’aho atuye mu Karere ka Kicukiro, imvura igwa amashanyarazi agahita abura.
Ati “Hari n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato dukunze kubona na hano muri Kigali, cyane cyane iyo imvura iguye, imvura iragwa ukagira ngo umuriro [amashanyarazi] na wo ugiye kugama. Njye ahantu ntuye aha ku Kicukiro iyo imvura iguye umuriro uragenda kubera imvura iguye nahamagara umuntu ushinzwe REG hariya mu Karere igisubizo ampa arambwira ngo hari ahantu intsinga z’amashanyarazi ziguye.”
Uwizeyimana yagaragaje impungenge ku buryo zimwe mu nsinga z’amashanyarazi zinyuzwa mu biti, akibaza ku buziranenge bw’ibikoresho byifashishwa n’uburyo birinda ko zihanuka iyo imvura iguye.
Uwizeyimama yanagarutse ku nkongi zikunze kuvugwa hirya no hino, agaragaza ko hakwiye gusuzumwa niba hari aho zaba zifitanye isano n’ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge bishobora kuba biri ku isoko.