Kizigenza_
Senior Member
- Apr 20, 2026
- 165
- 1
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko nta ngurane ihari kuri ba nyiringanda zakoraga inzoga zitemewe, ubu zikaba ziri kumenwa ndetse n’inganda zigafungwa.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabitangarije mu gikorwa cy’iminsi itandatu, akarere kihaye ko gukusanya inzoga zitemewe mu baturage zikamenwa, kimwe n’iziri muri izo nganda zari zitarajyanwa ku masoko.
Abayobozi b’akarere ka Muhanga n’inzego z’umutekano, bamennye divayi yakorwaga n’uruganda rwitwa Super Sharp Multibusness Ltd, mu murenge wa Shyogwe.
Ni uruganda rwari rufite ubushobozi bwo kohereza ku isoko, nibura amakaziye 300 y’amacupa 24 buri imwe, z’iyo divayi ku munsi, mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’urwo ruganda avuga ko kubera ko inzu yakoreragamo iri hagati mu baturage, yari yarasabwe kurwimura bituma yaka inguzanyo y’asaga miliyoni 100frw muri banki, none kaba atazabasha kuyishyura kuko ingwate yari yaratanze iri urwo ruganda n’ibikorwa byarwo.
Nyir’uruganda nawe wari aho afasha abayobozi kumena izi nzoga ze, yagaragaje ko ubusanzwe yari afite ibyangombwa byo gukora icyo kinyobwa, kandi ko usibye inzoga zari mu bitariro, izageze ku isoko zose zaguzwe
Agaragaza ko muri rusange kumufungira uruganda bigiye kumugiraho ingaruka nyinshi zirimo guterezwa cyamunara ku nguzanyo ya banki yari amaze amezi atatu agujije, kuko ubwishyu yabukuraga muri ibyo bikorwa bye.
Agira ati: "Kuko banki nayishyuraga asaga miliyoni eshatu ku kwezi, kandi yavaga muri ibi bikorwa, ubu ntakundi ni ukuntereza, kereka Leta igize icyo idufasha banki ntizihite ziteza cyamunara."
Ushinzwe abakozi muri uru ruganda yavuze ko ubu bagiye kubaho nabi kuko nyuma yo kubasezerera, ubu igikurikiyeho ari ubushomeri, akifuza ko hakorwa igenzura ryimbitse, inganda zujuje ibisabwa zikongera gukora.
Agira ati: "Ubu twakoreshaga abakozi basaga 100 barimo n’abigaga za Kaminuza, none ndasaba ko Leta yashyiramo imbaraga, igakora isuzuma y’ibyo twakoraga, abujuje ibisabwa bakongera gukomorerwa bagakora."
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko bigaragara ko uruganda ruhombye, ariko nta ngurane yatangwa kuko rufunzwe kubera gukora ibinyuranyije n’ibyo rwaherewe uburenganzira.
Agira ati: "Aba bantu bahawe ibyangombwa ariko bakora ibinyuranyije n’ibyo bari basabye, ubwo rero ahubwo nibo bari bakwiye kuryozwa ubuzima bw’abaturage bangirije, ntakindi Leta yabaha nk’ingurane."
Kayitare asaba abaturage bose gutanga amakuru ku bakomeje kubika bene izo nzoga, kuko uwo bizagaragaragara ko ahishira, azafatwa nk’umufatanyacyaha, kuko ubukangurambaga butangwa buri gihe.
Inzoga ziri mu nganda eshatu muri Muhanga ni zo zatangiye kumenwa, hakaba hamaze no gukusanywa amakarito menshi y’inzoga Z’IBYUMA na zo zigomba kumenwa.