Burundi: Kohereza inzoga nyinshi hanze, bigamije kongera amafaranga ava hanze

Burundi: Kohereza inzoga nyinshi hanze, bigamije kongera amafaranga ava hanze

UMUKANDANZUGI

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
168
Reaction score
0
Uruganda rukomeye mu gukora ibinyobwa mu Burundi, BRARUDI, rwemeye ku mugaragaro ko rwohereza ibinyobwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n'ubwo mu Burundi hakomeje kugaragara ikibazo cy'ibura ry'inzoga n'ibinyobwa bidasembuye bikorwa n'urwo ruganda.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere muri uru ruganda, Jennifer Nkurunziza, yasobanuye ko kohereza ibinyobwa mu mahanga ari ingenzi kugira ngo babone amadevize akenewe mu kugura ibikoresho by'ibanze bituruka mu mahanga no gukomeza imirimo, ashimangira ko uruganda rukenera miliyoni 8 z'amadorali buri kwezi.
Ikindi kandi, ibiciro byo hejuru mu DRC bituma koherezayo ibinyobwa byinjiza inyungu nini, nko kuba icupa rya Amstel riha uruganda amafaranga angana n'ibyo gukuba gatatu icupa rigurishwa mu Burundi, bikaba ari byo bifasha uruganda kudafunga burundu.
 
Back
Top Bottom