Kizigenza_
Senior Member
- Apr 20, 2026
- 165
- 1
Urukiko rw’ikirenga rwashyizeho amabwiriza mashya agena uburyo imanza zirimo abana zizajya zakirwa, ziburanishwa ndetse zigafatwamo imyanzuro, hagamijwe kurushaho kubahiriza uburenganzira bwabo no kubarinda ibishobora kubagiraho ingaruka.
Imanza z’abana zizajya zihabwa umwihariko:
Inkiko zizajya zishyiraho, aho bishoboka, iminsi yihariye yo kuburanishamo imanza zirimo abana. Hazanateganywa abacamanza bafite ubumenyi n’amahugurwa abategura kuburanisha bene izi manza.
Abana bazajya batandukanywa n’abantu bakuru:
Umwana ukurikiranyweho icyaha akaba afunzwe azajya atandukanywa n’abantu bakuru mu gihe atwarwa ajyanwa mu rukiko.
N’abana bahamagajwe mu rukiko bazajya bategerereza ahantu hizewe kandi hatandukanye n’abantu bakuru, haba mbere cyangwa nyuma y’iburanisha.
Umwana ashobora kandi guherekezwa n’umuntu mukuru yizeye, ndetse igihe bibaye ngombwa akajyana n’umwavoka.
Gusubiza umwana mu buzima busanzwe bizashyirwa imbere:
Muri aya mabwiriza mashya, inkiko zisabwa kwibanda ku gufasha umwana kwisubiraho no gusubira mu buzima busanzwe, aho gushyira imbere igihano gusa.
Mu gihe baburanisha imanza z'abana, abacamanza, abashinjacyaha n'abavoka ntibazajya bambara imyambaro isanzwe ibaranga mu mwuga.
Basabwa kandi gukoresha imvugo n'ururimi umwana ashobora kumva, bakamusobanurira ibikubiye mu rubanza ndetse n'ibikorwa bigiye gukorwa.
Umwirondoro w'umwana ntuzajya utangazwa:
Aya mabwiriza ashyiraho ubundi burinzi ku mwirondoro w'abana.
Amazina n'andi makuru ashobora gutuma hamenyekana umwana ukurikiranyweho icyaha, uwakorewe icyaha cyangwa uwitabajwe nk'umutangabuhamya, ntibizajya bitangazwa ku mugaragaro cyangwa mu bitangazamakuru.
Abantu bemerewe gukurikirana iburanisha na bo ntibazemererwa gutangaza amakuru yerekana umwirondoro w'umwana cyangwa andi makuru y'ibanga ajyanye n'urubanza.