Abakozi ba Leta basabwe kwishyura igihombo bateje mu minsi 30

Abakozi ba Leta basabwe kwishyura igihombo bateje mu minsi 30

IMENAGITERO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
135
Reaction score
3
Amabwiriza mashya agenga imicungire y’imari ya Leta ateganya ko umukozi wa Leta uzagaragara ko yateje igihombo ku mutungo cyangwa amafaranga bya Leta agomba kukishyura mu gihe kitarenze iminsi 30, uhereye igihe abimenyesherejwe mu nyandiko.

Umuyobozi ushinzwe ingengo y’imari mu kigo ni we uzamenyesha mu nyandiko uwateje igihombo amafaranga agomba kwishyura. Uwo mukozi ashobora kandi guhabwa uburyo bwo kwishyura mu byiciro, mu gihe gahunda y’ubwishyu yumvikanyweho.

Iyo umukozi atishyuye muri icyo gihe, dosiye ye ishobora gushyikirizwa inzego z’ubutabera zibifitiye ububasha.

Aya mabwiriza kandi asaba umukozi wese umenye cyangwa ukeka ko umutungo cyangwa amafaranga bya Leta byatakaye kubimenyesha ako kanya umuyobozi we, akamenyesha n’abashinzwe imicungire y’umutungo n’ingengo y’imari. Ikigo na cyo gisabwa gukora iperereza kuri buri gihombo cyamenyeshejwe.

Icyakora, igihombo giturutse ku mpamvu zidashobora gukumirwa gishobora gukurwaho, mu gihe byemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Naho igihombo giturutse ku byaha cyangwa uburangare, gishobora gukurwaho nyuma y’iperereza rigaragaje ko amafaranga cyangwa umutungo watakaye bidashobora kugaruzwa.
 
Back
Top Bottom