Leta ya RDC ishinjwa kwambura Wazalendo miliyoni z’Amadolari

Leta ya RDC ishinjwa kwambura Wazalendo miliyoni z’Amadolari

MBOKA NA BISO

JF-Expert Member
Joined
Jan 31, 2025
Posts
794
Reaction score
793
Depite Claude Misare wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Minisitiri w’Ingabo gusobanura irengero ry’amafaranga arenga miliyoni 4 z’Amadolari bivugwa ko Leta itanga buri kwezi yo gufasha abarwanyi ba Wazalendo bakorana n’ingabo z’iki gihugu.

Misare uhagarariye Teritwari ya Uvira mu nteko ishinga amategeko, yavuze ko nubwo bivugwa ko aya mafaranga asohoka mu isanduku ya Leta buri kwezi, imibereho ya benshi mu barwanyi ba Wazalendo bari ku rugamba itagaragaza ko babona ubwo bufasha.

Mu ibaruwa yo ku wa 17 Kanama 2026 yandikiye Minisitiri w’ingabo, yasabye ko hatangwa ibisobanuro birambuye ku buryo ayo mafaranga akoreshwa n’abayacunga.

Yagize ati “Wazalendo babayeho mu bukene kandi bitanga kugira ngo barengere igihugu.”

Uyu mudepite yavuze ko afite inshingano zo gusaba Leta kugaragaza uko umutungo wagenewe aba barwanyi ukoreshwa.

Ibi bibaye mu gihe bamwe mu barwanyi ba Wazalendo bashinjwa gushyira bariyeri ku mihanda no kwaka abaturage amafaranga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo bwashyizweho na Leta bwamaganye izi bariyeri n’imisoro itemewe ishyirwaho na Wazalendo, buvuga ko ibangamira urujya n’uruza rw’abaturage n’ubucuruzi.
 
Back
Top Bottom