MBOKA NA BISO
JF-Expert Member
- Jan 31, 2025
- 794
- 793
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, zongeye kugenzura imidugudu ya Mahanga na Kilongo iherereye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano ikomeye n’abarwanyi b’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) uyoborwa na Joseph Kabila.
Iyi mirwano yabaye hagati yo ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo no ku wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2026, aho ingabo za Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bazo bagabye ibitero ku birindiro by’abarwanyi ba FRN bari bamaze amezi menshi bagenzura ako gace.
Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko FARDC na Wazalendo babanje kwigarurira imidugudu ya Mirindano na Kazinga, mbere yo gukomeza ibikorwa bya gisirikare berekeza ku bindi birindiro by’abo barwanyi.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, imirwano yongeye gukaza umurego mu midugudu ya Mahanga, Kilongo na Kibanda. Nyuma y’amasaha arenga 24 y’imirwano, ingabo za Leta zashoboye kwigarurira Mahanga na Kilongo.
Iyi midugudu iherereye mu gace ka Butsike, muri Gurupoma ya Nyamaboko ya Mbere, hafi y’umupaka ugabanya Teritwari za Masisi na Walikale.
Nyuma yo gutsindwa, abarwanyi ba FRN bivugwa ko bahungiye mu gace ka Kasopo, kari mu Murenge wa Osso Banyungu, ahabarizwa ibirindiro bifite akamaro mu bikorwa bya gisirikare by’uwo mutwe.
Nubwo FARDC na Wazalendo bongeye kugenzura iyo midugudu, umutekano muri ako karere nturagaruka ku murongo, kuko hakomeje kugaragara impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura.
Ikibazo cy’umutekano muke gikomeje no kugira ingaruka zikomeye ku baturage. Abahagarariye sosiyete sivile muri ako gace bavuga ko imirwano yatumye imiryango myinshi iva mu byayo, mu gihe ibihumbi by’abaturage bakomeje kubura ubufasha bw’ibanze n’ubutabazi.
Mahanga na Kilongo ni bimwe mu bice byari bimaze igihe bihanganyemo imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta ya Congo, mu gihe intambara n’umutekano muke muri Kivu ya Ruguru bikomeje guteza ibibazo by’abaturage bava mu byabo.