UMUKANDANZUGI
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 168
- 0
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abayobozi bakuru b’ishyaka National Resistance Movement (NRM) gushyigikira umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, nk’uzamusimbura ku butegetsi, mu gihe amaze imyaka 40 ayobora iki gihugu.
Iki cyifuzo cyatanzwe mu nama ya komite nyobozi nkuru ya NRM (CEC), yabereye mu biro by’umukuru w’igihugu i Entebbe ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026.
Ikinyamakuru ChimpReports cyatangaje ko iki cyifuzo cya Museveni cyashyigikiwe n’abayobozi benshi bari bitabiriye iyo nama, barimo Haruna Kasolo, Visi Perezida wa NRM mu karere ka Buganda akaba n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere, ndetse na Dr Tanga Odoi uyobora Komisiyo y’amatora ya NRM.
Gusa, iki cyifuzo nticyashyigikiwe na bose, kuko Hadijah Namyalo, uyobora ibiro bya Perezida w’ishyaka NRM, yagaragaje ko atagishyigikiye.
Amakuru avuga ko abayobozi bagize CEC bari batumiwe mu nama yihutirwa i Entebbe, bagezeyo bahabwa ingingo esheshatu zagombaga kuganirwaho, iya mbere ikaba yari ijyanye n’uzasimbura Museveni ku butegetsi.
Museveni yashimye ibikorwa bya Muhoozi
Mu gutangiza ibiganiro kuri iyo ngingo, Museveni yabanje kugaruka ku butumwa umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba akunze gushyira ku rubuga rwa X, bumwe na bumwe bukaba bwaragiye butera impaka mu bantu.
Museveni yavuze ko ku giti cye nta kibazo abona muri ubwo butumwa, ahubwo ko hari n’ubwo abona bufite akamaro.
Yashimangiye ko Gen Muhoozi ari umuntu ukunda igihugu, uharanira ubumwe bw’Afurika kandi urwanya ruswa.
Museveni kandi yagaragaje ko umuhungu we yagize uruhare mu gukemura ibibazo byari mu mitangire ya serivisi za Leta, kurwanya ruswa mu gisirikare no kongerera ubushobozi ingabo za Uganda n’inzego z’umutekano.
Mu byo Museveni yashimye harimo uruhare rwa Muhoozi mu kubaka no guteza imbere umutwe w’ingabo zidasanzwe, Special Forces Command, ndetse no kongerera ubushobozi ingabo za Uganda.
Yagarutse kandi ku bikorwa bya gisirikare Gen Muhoozi yagizemo uruhare mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu Majyaruguru ya Uganda no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu bindi bikorwa Museveni yamushimiye harimo iby’ingabo za Uganda mu kurwanya umutwe wa Al-Shabaab muri Somalia, cyane cyane mu murwa mukuru Mogadishu no mu gace ka Lower Shabelle.
Yanagarutse ku ruhare rwa Muhoozi mu bikorwa bya gisirikare bya Uganda muri Sudani y’Epfo, mu gihe cy’amakimbirane yari arimo ingabo zishyigikiye Riek Machar, ndetse no mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) mu Burasirazuba bwa RDC.
Hadijah Namyalo yanze gushyigikira icyifuzo cya Museveni
Mu nama ya CEC, Museveni yahaye abayobozi ba NRM inyandiko ikubiyemo ingingo zagombaga kuganirwaho, zirimo uzamusimbura ku butegetsi, iterambere ry’ubukungu, kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere no kongerera ubushobozi ingabo.
Izindi ngingo zari zikubiye muri iyo nyandiko ni ukubaka icyicaro gikuru cya NRM no kongerera ubushobozi abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’uturere.
N'ubwo benshi mu bitabiriye inama bashyigikiye icyifuzo cya Museveni, Hadijah Namyalo we yagaragaje ko atagishyigikiye.
Namyalo yanagarutse ku kibazo cy’umutekano we, nyuma y’uko Gen Muhoozi ategetse ko abashinzwe kumurinda bakurwaho.
Yavuze ko kuva abo bashinzwe umutekano bakurwaho atakiyumva atekanye.
Museveni yamusubije ko ibyo ari ibibazo bito bishobora gukemurwa.
Mu bandi bayobozi bashyigikiye icyifuzo cya Museveni harimo Haruna Kasolo na Dr Tanga Odoi, mu gihe Anita Among wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, nta cyo yakivuzeho.
Museveni yabwiye abagize CEC ko icyifuzo gishyigikiwe n’abenshi mu banyamuryango ari cyo kizahabwa agaciro, anabasaba kugira ibanga ibyaganiriwe muri iyo nama.
Muhoozi ashobora kwiyamamariza kuyobora Uganda mu 2031
Iki cyifuzo cya Museveni kije nyuma y’igihe kirekire havugwa ko Gen Muhoozi Kainerugaba ashobora kuzamusimbura ku butegetsi, n'ubwo icyo kibazo cyari kitaraganirwaho ku mugaragaro mu nzego nkuru za NRM.
Mu Ukwakira 2022, ubwo Museveni yabazwaga ku cyifuzo cy’umuhungu we cyo kuzaba Perezida wa Uganda, yavuze ko Muhoozi ari umunyamuryango wa NRM, bityo ko agomba kugendera ku byemezo by’ishyaka aho gufata ibyemezo wenyine.
Abashyigikiye Gen Muhoozi, bibumbiye mu ihuriro Patriotic League of Uganda (PLU), bamaze igihe bakora ibikorwa byo kumwamamaza no gushaka abamushyigikira mu rugendo rwo kuzayobora Uganda mu 2031.
Mu ntangiriro za Nzeri 2026, Daudi Kabanda, umwe mu bayobozi ba PLU akaba n’umudepite, yatangaje ko Gen Muhoozi afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora Uganda mu 2031, anavuga ko Museveni ashyigikiye icyo cyifuzo.
Museveni amaze imyaka 40 ku butegetsi, kuko yayoboye Uganda kuva mu 1986. Icyifuzo cye cyo gushyigikira umuhungu we nk’uzamusimbura cyongeye kuzamura impaka ku hazaza h’ubuyobozi bw’iki gihugu, cyane cyane mu gihe amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2031 agenda yegereza.