NGWINONDEBE
Member
- Mar 18, 2026
- 68
- 1
Nyuma yo gutandukana no guhabwa gatanya byemewe n’amategeko, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine batangaje ko bombi bamaze gutangira ubuzima bushya bw’urukundo, buri wese akaba afite undi muntu bakundana.
Mu kiganiro cyasohotse kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, aba bombi bagarutse ku mateka y’urukundo rwabo, icyatumye batandukana n’uko babanye nyuma yo guhana gatanya.
Kimenyi na Muyango bamaranye imyaka igera kuri irindwi mu rukundo. Muri Gashyantare 2021, Kimenyi yambitse Muyango impeta y’urukundo, muri Kanama uwo mwaka bibaruka imfura yabo, Kimenyi Miguel Yanis.
Bakoze ubukwe muri Mutarama 2024, urukundo rwabo rwageze ku iherezo mu 2026, ubwo bahabwaga gatanya.
Nubwo batakiri umugabo n’umugore, bombi bemeranyije gukomeza gufatanya mu nshingano zo kurera no kwita ku mwana wabo.