UMUKANDANZUGI
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 168
- 0
Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwemeje ku mugaragaro ko ishyingiranwa rya Uwase Muyango Claudine uzwi nka Miss Muyango na Kimenyi Yves risheshwe, nyuma y’uko impande zombi zumvikanye ku bijyanye n’ubutane bwabo.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa 14 Kanama 2026, gishingiye ku bwumvikane bwagezweho hagati ya Muyango na Kimenyi, nyuma y’uko umwe muri bo yari yatanze ikirego asaba ko batandukana.
Mu nyandiko y’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, hagaragazwa ko impande zombi zashyikirije urukiko amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku buhuza, agaragaza ko zumvikanye ku buryo ikibazo cy’iseswa ry’ishyingiranwa ryabo cyakemuka.
Urukiko rwashingiye ku ngingo ya 258, igika cya kabiri, y’Itegeko No 71/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga abantu n’umuryango.
Iyi ngingo iteganya ko ubutane bwasabwe n’umwe mu bashyingiranywe bushobora guhinduka ubutane bwumvikanyweho igihe undi yemeye ko ikirego gifite ishingiro.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwemeje ko ishyingiranwa rya Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves, ryabereye imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’Umurenge wa Nyarugenge ku wa 6 Mutarama 2024, risheshwe.