Insoresore zatemye umugabo ikiganza zigitandukanya n’akaboko

Insoresore zatemye umugabo ikiganza zigitandukanya n’akaboko

UMUZUNGUZAI WA NYABUGOGO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
153
Reaction score
1
Kamonyi: Umugabo witwa Twibanire Emmanuel w’imyaka 39 yatemwe ukuboko n’insoresore ikiganza kivaho.

Uru rugomo rwabereye mu mudugudu wa Nyenge, akagari ka Bugoba, umurenge wa Rukoma.

Gitifu w’umurenge wa Rukoma Mandela Innocent yavuze ko Twibanire Emmanuel yahuye n’insoresore 10 ziramufata zitangira kumutema ukuboko kugeza ubwo zigakuyeho ikiganza.
Ati: “Bahuye na Twibanire saa tanu z’ijoro yitahiye iwe mu rugo, baramutema ikiganza cy’ukuboko kivaho.”

Gitifu avuga ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano, ndetse n’iz’ubugenzacyaha zamenye ayo makuru zihutira kujyayo kugira ngo ziramire ubuzima bw’uyu muturage, n’abakekwaho iki cyaha bashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mandela avuga ko Twibanire yahise ajyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo abaganga bamwiteho, akaba kugeza ubu ariho arwariye.

Mandera avuga ko raporo afite yemeza ko insoresore 8 zikekwaho ubwo bugizi bwa nabi, zamaze gufatwa zikaba zigiye kugezwa mu Butabera.
Akomeza avuga ko babiri muri bo barimo gushakishwa n’inzego zitandukanye, kandi akaba yizeye ko baza gufatwa.

Yavuze ko ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi nk’ubu bwaraye bubaye bigomba guhagarara, kandi ko abaturage bakwiriye gukomeza gutanga amakuru y’ahabera urugomo, kuko inzego z’umutekano zihari ngo zikumire ibi bikorwa.

Mu murenge wa Rukoma hakunze kumvikana urugomo ruterwa n’abantu biganjemo insoresore, zikunze gucukura amabuye y’agaciro mu birombe Leta yahagaritse mu myaka yashize kubera ko bitari byujuje ibisabwa.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom