Ikigo cyakoze Pegasus cyabujijwe kongera gusunutsa amazuru mu makuru y’abakoresha WhatsApp

Ikigo cyakoze Pegasus cyabujijwe kongera gusunutsa amazuru mu makuru y’abakoresha WhatsApp

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwafashe icyemezo gihagarika burundu NSO Group, Sosiyete y’Ikoranabuhanga yo muri Israel yakoze Porogaramu ya Pegasus yifashishwa mu bikorwa by’ubutasi, gukomeza kwibasira no gutata abakoresha porogaramu ya WhatsApp.


Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe na sosiyete ya Meta mu 2019, ishinja NSO kuba yarifashishije uburyo bukoreshwa mu kubungabunga umutekano w’amakuru y’abakoresha WhatsApp [encrypted system], ikinjira muri telefoni za bamwe mu banyamakuru, abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Ibimenyetso byagaragaje ko NSO yakoresheje amayeri yo gusuzuma no guhindura uburyo WhatsApp yubatsemo kugira ngo ishyiremo mu ibanga porogaramu yayo y’ubutasi, kandi igakomeza ivugurura imikorere yayo kugira ngo idatahurwa.

Umucamanza Phyllis Hamilton yavuze ko ibikorwa bya NSO byangije bikomeye icyizere WhatsApp iha abayikoresha, ku umutekano w’ubutumwa bwabo.

Nubwo yategetse ko NSO ihagarika ibyo bikorwa, Hamilton yagabanyije indishyi zigomba gutangwa ku byabaye, ziva kuri miliyoni 168$, zigera kuri miliyoni 4$ gusa.

Uyu mucamanza kandi yatesheje agaciro ibirego nk’ibyo ku mbuga za Facebook na Instagram kuko nta bimenyetso bihagije byagaragazaga ko na ho hagabwe ibitero bisa bityo.

Umuyobozi wa WhatsApp, Will Cathcart, yakiriye neza iki cyemezo, avuga ko ari urugero rukomeye rwerekana ko ibikorwa nk’ibi by’ubutasi bifite ingaruka zikomeye kandi bigomba guhagarara.
 
Back
Top Bottom