IGITERO CYA ISRAEL KURI QATAR GISOBANUYE IKI?

MBOKA NA BISO

JF-Expert Member
Joined
Jan 31, 2025
Posts
794
Reaction score
793
Mu isi ya none y'ikoranabuhanga, ibihugu byinshi bimaze kwiyubaka mu ikoranabuhanga ku bijyanye n'intambara.

Israel ku munsi w'ejo hashize, yagabye igitero cy'indege muri Qatar mu mujyi wa Doha. Nyuma y'igabwa ry'icyo gitero cyakuruye impagarara mu burasirazuba bwo hagati, Israel yemeye ko ari yo yagabye icyo gitero, igamije kwica abayobozi ba HAMAS baba muri icyo gihugu cya Qatar.

Ku bw'amahirwe macye, abayobozi ba HAMAS barokotse icyo gitero, ariko kikaba cyaraguyemo umwe mu bakora mu nzego z'umutekano za Qatar.

Izi ndege zanyuze mu kirere cya Syria, Jordan, Iraq na Arabia Soudite.

Ikibazo cyo kwibaza: Niba izi ndege aho zanyuze hose bari bafite amakuru bakaryumaho, biratanga iyihe shusho ku mutekano muri kariya karere, icyizere hagati ya biriya bihugu cyava he?

Niba se aho zanyuze hose zitaragaragaye, ubwo ubwirinzi n'inzego z'umutekano muri biriya bihugu zanyuzemo, byaba bihagaze he?
 

Similar Discussions

Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…