IMENAGITERO
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 135
- 3
Amerika yagabye igitero ku mato atanu atwara peteroli (pétroliers) ya Irani; Irani nayo ikaba yahise isubiza icyo gitero maze igaba ibitero ku mato atwara peterori y’ibihugu bicuditse n’Amerika agera ku icumi yari hafi y’inzira y’ubunigo bwa Ormuz. Amato menshi yagabweho ibitero akaba yangiritse bikomeye.
Ibi bikaba bigaragaza ko intambara yo mu mazi hagati y’Amerika na Irani iri gufata indi ntera muri iki gihe! Ingabo z’Amerika zivugako zagabye igitero ku mato atwara peteroli ya Irani bitewe n’uko ingabo z’icyo gihugu zari zimaze kugaba igitero cya gisilikare ku mato 20 y’ingabo z’Amerika ari hafi y’ubunigo bwa Ormuz muri gahunda yo gufunga ibyambu bya Irani. Amakuru menshi yemezako Irani yagabye igitero ku bwato bw’intambara bwa Ford.
Muri ibyo bitero byo kwihimura , Irani yarashe kandi ibisasu bya missiles balistiques birenga 20 ku birindiro by’ingabo z’Amerika biri muri Jordanie; 18 muri zo missiles bivugwa ko zahagaritswe. Iki gitero kikaba kibarwa mu bitero bikomeye ingabo za Irani zagabye ku bigo by’ingabo z’Amerika biherereye mu karere k’uburasirazuba bwo hagati kuva intambara yatangira.
Inama y’ubuyobozi ya AIEA (umuryango ushinzwe ubugenzuzi bw’ingufu za kirimbuzi) yohereje mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye ka ONU gashinzwe umutekano ikibazo cyo kudashobora kugenzura gahunda y’inganda za kirimbuzi z’igihugu cya Irani, icyo kirego kikaba gitanzwe ku nshuro ya mbere mu myaka igera kuri 20, kubera ko Irani yanze ko impuguke z’uwo muryango zikora ubugenzuzi bw’ingufu za kirimbuzi itunze kandi ikaba idakorana n’uwo mu ryango mu buryo buhagije.