Amatora yโUmunyamabanga Mukuru wa OIF akomeje kugorana. Kugeza ubu, ibihugu byananiwe gufata umwanzuro, aho hari impande ebyiri, rumwe rushaka ko haba amatora nโurundi rushaka ko ataba ahubwo habaho ubwumvikane ku mukandida.
OIF iherutse kuvugurura amategeko, igena ko igikwiriye gushyirwa imbere ari amatora, aho buri gihugu kigira ijwi rimwe bitandukanye nโuko byari bisanzwe aho ubwumvikane ari bwo bwakoraga, kandi bikagirwamo uruhare rukomeye nโibihugu bikomeye nka Canada nโu Bufaransa bisanzwe bitanga amafaranga menshi muri uyu muryango.
Canada hamwe nโizindi ntara ziyishamikiyeho zitanga miliyoni 19,4โฌ mu gihe u Bufaransa butanga miliyoni 19,3โฌ.