Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kwibasira Minisitiri w’amazi n’ibidukikije, Maj Gen (Rtd) Kahinda Otafiire, amwibutsa uburyo ingabo z’u Rwanda zamugose mu mirwano yabereye i Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gen Muhoozi yacyuriye Otafiire amwibutsa ibyamubayeho i Kisangani, akemanga ubutwari bwe n’ubushobozi yari afite nk’umusirikare.
Ati “Turimo gukora iperereza ngo tumenye niba koko Otafiire ari Jenerali. Dukurikije amakuru dufite, ikintu kimwe rukumbi yagaragajemo ubuhanga ni ukugotwa n’ingabo z’u Rwanda i Kisangani.”
Ni ibibaye mu gihe hashize igihe aba bagabo bombi barebana ay’ingwe, ndetse Gen Muhoozi akaba yaragiye akoresha imbuga nkoranyambaga mu kwibasira Otafiire no kumukangisha kumuta muri yombi.
Otafiire ni umwe mu basirikare b’inararibonye bafatanyije na Perezida Yoweri Museveni mu rugamba rwamugejeje ku butegetsi mu 1986.
Ese mu by'ukuri Muhoozi na Otafiire bapfa iki? ⤵️
Umwuka mubi hagati ya Gen Muhoozi Kainerugaba na Maj Gen Kahinda Otafiire watangiye gufata indi ntera ubwo havukaga impaka ku muntu uzasimbura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.
Otafiire ari mu basirikare bakuru batahwemye kugaragaza ko badashyigikiye ko Gen Muhoozi yazasimbura se ku butegetsi.
Muri Gashyantare 2026, Otafiire yavuze ko nubwo akunda kandi akubaha Muhoozi nk’umuhungu wa Perezida Museveni, adashyigikiye ko yaba Perezida wa Uganda.
Ati “Ntabwo nanga Kainerugaba. Icyo ntashaka ni uko aba Perezida wa Uganda.”
Yashimangiye ko atazigera asaba imbabazi kubera iyo myumvire ye.
Ubwumvikane buke hagati y’aba bagabo bombi bwongeye gufata indi ntera ku wa 30 Nzeri 2026, ubwo Otafiire yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, akanenga abasirikare bakuru bumva ko gukoresha ingufu ari bwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo.
N'ubwo Otafiire atigeze avuga izina rya Muhoozi, uyu uugaba mukuru w’ingabo za Uganda yafashe ayo magambo nk’amwibasira.
Ku wa 2 Ukwakira 2026, Gen Muhoozi yahaye Otafiire icyumweru cyo kuba yamusabye imbabazi, nyuma akigabanya akakigeza ku minsi itatu, amukangisha kumuta muri yombi naramuka atabikoze.