UMUKANDANZUGI
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 167
- 0
Goma Le 24/11/2026
Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) watangaje ko indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Cessna 208B Grand Caravan, ifite nimero iyiranga T9-TRB, yarasiwe mu kirere cya Minembwe ku Cyumweru tariki ya 22/11/2026. Ibi FRN yabigarutseho mu itangazo ryashyizwe ahagaragara uyu munsi wo kuwa kabiri tariki 24/11/2026, ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka(@LawrenceKanyuka), ushinzwe itumanaho akaba kandi n’umuvugizi wa FRN, mu butumwa rero bwabo yashyize hanze, yanenze ikoreshwa ry’indege z’intambara, drones n’indege zisanzwe, zahinduriwe gukoreshwa bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
FRN ivuga ko iyo ndege yahanuwe yari yarahinduwe kugira ngo ishobore gutwara no kurasa ibisasu ndetse na misile ziyoborwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Yavuze kandi ko ibisigazwa byayo byaguye mu gace ka Kalongi, kari mu birometero icumi uvuye muri Centre ya Minembwe rwagati. Uyu mutwe kandi unavuga ko iyo ndege yari imwe mu ndege ebyiri zahoraga zizenguruka muri Minembwe, zihagurukiye i Kalemie, zikajya kugaba ibitero mu misozi miremire ya Hauts Plateaux.
Iryo tangazo kandi rivuga ko mu bantu bane bari bari muri iyo ndege, babiri bahise bapfa indege ikimara guhanurwa, mu gihe abandi babiri barokotse. FRN kandi ivuga ko mu barokotse harimo umwe witwa #Alexander #Villette, ukomoka muri Afurika y’Epfo, na #Jordan #Mugalya, ufite ubwenegihugu bwa Uganda, ndetse ikanavuga ko aba bombi ari abacanshuro b’abanyamahanga. Uyu mutwe kandi wanenze itangazo ry’Ibiro Bikuru bya FARDC ryashyizwe hanze ku munsi w'ejo wo kuwa mbere tariki 23/11/2026, ryavugaga ko hari indege ya gisirikare yaburiwe irengero, ariko ntiryatangaje ubwenegihugu bw’abari bayirimo cyangwa ibisobanuro birambuye ku mikorere yayo.
FRN yagereranyije iki kibazo nk'ikindi kandi cyabaye mu mwaka ushize wa 2025 mu kwezi kwa mbere, ubwo abacanshuro barenga 300, abenshi bakomokaga muri Romania, bari bafatanyije na FARDC bavaga muri Goma nyuma y’uko uwo mujyi ufashwe. Yibukije kandi ko amasezerano mpuzamahanga yerekeye kurwanya ubucanshuro, arimo amasezerano y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ya tariki 03/07/1977 n’aya Loni ya tariki 04/12/1989, ivuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yayasinye kandi ikanayemeza.
Uyu mutwe kandi wavuze ko ibitero by’indege bikomeje kuba mu gihe abaturage bo mu bice bya Hauts Plateaux ya Minembwe, bahanganye n’ibibazo bikomeye by’ubutabazi, birimo igotwa n’ifungwa ry’inzira zitwara ibiribwa, imiti n’ibindi bikenerwa by’ibanze, byatangiye hagati mu mwaka ushize wa 2025. FRN Yanashinje ingabo za FARDC, FDNB, FDLR, imitwe ya Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga kugira uruhare muri ibyo bikorwa byo gufunga amayira ndetse kandi yanenze guceceka kw’umuryango mpuzamahanga ku bijyanye n’ibitero bikomeje kwiyongera ku basivili, ikoreshwa ry’abacanshuro ndetse n’ibibazo by’inzara.
Mu gusoza, iri tangazo FRN yongeye kuvuga ko yiyemeje kurinda ubuzima bw'abaturage, agaciro kabo ndetse n’uburenganzira bw’abaturage bose ba Congo batuye mu bice igenzura. FRN Yihanangirije kandi ubutegetsi bwa Kinshasa n’abo bafatanyije, aho yavuze ko indege cyangwa drone iyo ari yo yose izongera kugaragara ibangamiye umutekano w'abaturage mu bice igenzura ishobora nayo gukorerwa nk’ibyabaye kuri iriya ndege yarasiwe muri Minembwe.