Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,565
- 5,983
Le 19/10/2026 Perezida w’Inama Nkuru ishinzwe Ibitangazamakuru n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CSAC), Christian Bosembe, yatangaje ko, ibitangazamakuru, byo muri kinshasa n'ahandi mu bice, biri mu maboko ya leta, bibujijwe guha ijambo umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), by’umwihariko umuyobozi wawo, Joseph Kabila.
Bosembe yavuze ko nta buryo na bumwe ibitangazamakuru byemerewe guha Kabila ijambo mu izina ry’uyu mutwe. Yaburiye kandi, ibitangazamakuru ko, bishobora guhagarikwa mu gihe byakora ibikorwa, we yise ibigamije kwamamaza cyangwa kwemeza ibikorwa by’uyu mutwe wa politiki n’igisirikare.
Kuri we yasobanuye ko, iki cyemezo cya CSAC kigamije gukumira ibikorwa byo gushimagiza ibyaha no gushishikariza abantu urugomo. Icyakora, yavuze ko abanyamakuru bagifite uburenganzira bwo gutangaza amakuru ku byabaye, ashimangira ko hakwiye gutandukanywa, ibyo we avuga ko, ari ugutangaza amakuru no kwamamaza uyu mutwe cyangwa ibikorwa byawo.
Iri tangazo rigaragaza umurongo CSAC, ndetse n'uburyo, ishaka ko, ibitangazamakuru bikurikiza, mu gutangaza amakuru ajyanye na FRN ndetse na Joseph Kabila, mu gihe impaka ku bwisanzure bw’itangazamakuru n’uko ritangaza amakuru ku mitwe ya politiki zikomeje.